Dore ibyo utamenye ku nyamaswa iruta izindi ku isi

0
2636

Twifashishije ibinyamakuru binyuranye byandika kunyamaswa, turabagezaho inshamake y’ubuzima butangaje bwa balene y’ubururu, inyamanswa  nini ku isi inaruta kure dinozore abantu bebshi baziho ubunini.

Balene yubururu ikuze ishobora gupima kuva kuri metero 23 kugera kuri metero 30.5 z’uburebure  bivuzeko ishobora kureshya n’inyubako y’amagorofa hagati y’8 n’10 kuva kumutwe kugeza ku umurizo, kandi igashobora kugira uburemere burenga toni 150, nukuvuga kurenza uburemere bw’udusumbashyamba dukuze  (giraffe) 112 !




Kugeza ubu, ifi nini murizo ikaba ipima toni zigera ku 176,7 kandi ikaba ari ingore.

Umutwe wa balene yubururu ni mugari kuburyo ikipe yumupira wamaguru yabigize umwuga y’abantu bagera kuri 50  ishobora guhagarara ku rurimi rwayo!

Umutima wayo ukaba  munini kuburyo ungana nk’imodoka nto, kandi imitsi yayo ikaba  yagutse kuburyo ushobora kunyuramo nkugenda mumuhanda!

Mugihe cyo kuvuka, icyana cya balene (baleine) y’ubururu kiba gifite uburebure bwa metero 7,6 kandi gipima ibiro hafi 400. Izifi zikura vuba kumuvuduko udasanzwe kuburyo kumunsi ishobora kwiyongeraho ibiro 90 mugihe cy’amezi 18 yambere.

Mumirire yayo itangaje, iyi fi ikenera ibyo kurya bingana hafi na toni 4 ikura mubindi binyabuzima byo munyanja.

Balene y’ubururu igira ijwi ririni kuburyo urusaku rwayo zenewayo zishobora kurwumvira muri km 1600 uvuye aho ivugiye!

Ugize igitekerezo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi kuri iyinkuru watwandikira ubinyujije muri comment. Wibuke gusangiza abandi izi nkuru z’ubwenge zigiye zitandukanya.




 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here