Abagore Kirimbuzi abagabo bagomba kwirinda(2/2). Hamwe na Pasteri Marcello TUNASI

0
1043

Kubufatanye n’urubuga rw’ivugabutumwa  compassion, turabagezaho icyigisho cyiza umukozi w’Imana Pasteri Marcello yigishije abubatse ingo n’abitegura kurushinga mumateraniro yo kuwa 12 Nyakanga 2020.

Ugenekereje, iyi nyigisho ikaba yitwa ” Abagore Kirimbuzi abagabo bagomba kwirinda” . Iki gice kikaba arinacyo cyanyuma cy’iyi nyigisho.

Mugice cyambere twabagejejeho abagore kirimbuzi 6 bokwirindwa, none muri iyinkuru turabagezaho abandi 4 badakwiriye gushakwa  rwose  nkuko umukozi w’Imana Marcello abivuga.




1. Abagore bameze nk’umusamariyakazi (Yoh: 4,7-26)

  • Aba ni abagore babaswe n’amoko, bagirira neza gusa abo babuhuje.
  • Aba bagore ntibajya baha agaciro gusezerana n’abagabo babo yaba muri Leta cyangwa imbere y’Imana. Bumva kubana n’umugabo munzu bibahagije ndetse bakaba banatandukana uko bishakiye.
  • Aba ni abagore bakunda  kuvuga no kumva ibyimana ariko ntibareke ibibi bakora ngo bahinduke.

2. Abagore bameze nka Rasheli.                  ( Int:31:33-35)

  • Aba ni abagore bafite uburanga ariko bagira kandi bagasenga ibigirwamana nyamara abagabo babo ari abakozi b’Imana/ abakirisitu. (Yakobo na Rasheli)
  • Ni abagore bazi kubeshya cyane, bakagira n’amabanga mabi abagabo babo badashobora kuzamenya narimwe. (itang:30,1-3)
  • Aba bagore babura urubyaro bagahindura abagabo babo banyirabayazana b’ikibazo nkuko Rasheli yahoraga asaba Yakobo umwana aho kujya gusenga Imana .
  • Abagore bateye nka Rasheli bagira ishyari bakanifuza ibyabandi (abana , imitungo,..) aho gutegereza igihe Imana Izabibukira.

3. Abagore bameze nka Hagari (Intang:16:1-5)

  • Aba ni abakobwa baza gufasha abagabo bafite ibibazo byokutabyarana n’abagore babo, bakababyarira.
  • Bakoresha ubushobozi bwabo bwokubyara nk’intwaro yo gusenya ingo zabuze urubyaro. Aho kuzabikoresha mugushimisha abagabo bazabashaka, babikoresha mukubabaza abagore babuze urubyaro.

Aha Pasteri Marcello akaba agira inama abakobwa  batwaye abagabo b’abandi bitwajeko bababyariye, kobagomba kubasubiza abagore babo kuko nibatabikora Imana Itazabura kubibabaza kabone niyo baba barabyaye impanga!

4. Abagore bameze nka YEZEBERI            (1 Abami:21,5)

  • Abagore bameze nka Yezeberi ntibemera guca bugufi, bahora bashaka kuyobora abagabo babo bakanakora ibibi mwizina ry’abagabo babo. Bagira iterabwoba rikabije yaba kubana babo, kubagabo babo ndetse n’abaturanyi.
  • Ni abagore bagira ubugome bw’indengakamere kurusha n’abagabo babo kuburyo badatinya nokwica nkuko Yezeberi yishe Naboti.
  • Ba Yezeberi bakunda abahanuzi b’ibinyoma, babahanurira ibyo bashaka kwiyumvira kandi bagakunda gukoresha abakozi b’Imana ibyo bishakiye kuberako babarusha ubutunzi.
  • Aba bagore bakunda kwiyitirira/ kwiha imihamagaro badafite ( kuvuga ivanjiri/ijambo ry’Imana, gushinga amadini,…) bagambiriye kwigaragaza cyangwa izindi nyungu.
  • Ba Yezebeli bishimira gukurura abagabo b’abandi nubwo baba bafite ababo. Bakunda ko abagabo batari ababo bababwira amagambo meza, ndetse bakunda kwiyitaho nokwigira beza ngo abagabo b’abandi nabo babakunde cyangwa babarangaze. (2 Abami: 9, 30)

Pasteri Marcello aha aragira inama abagore n’abakobwa kwita cyane kubwiza bw’imbere mumutima kurusha uko bisiga (Maquillage/Make up) bashaka ubwiza bw’inyuma).

  • Abagore bameze nka Yezebeli basenga ibigirwamana nkuko Yezeberi yabikoraga kandi akarwanya cyane abakozi b’Imana agahora ashaka uko yabagusha.

Indi nkuru bijyanye wasoma

1. Abagore Kirimbuzi abagabo bagomba kwirinda(1/2). Hamwe na Pasteri Marcello TUNASI




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here