Abagore Kirimbuzi abagabo bagomba kwirinda(1/2). Hamwe na Pasteri Marcello TUNASI

0
1223

Kubufatanye n’urubuga rw’ivugabutumwa  compassion, turabagezaho icyigisho cyiza umukozi w’Imana Pasteri Marcello yugishije abubatse ingo n’abitegura kurushinga mumateraniro yo kuwa 05 Nyakanga 2020.

Ugenekereje iyi nyigisho ikaba yitwa ” Abagore Kirimbuzi abagabo bagomba kwirinda” ikaba ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu:

Imigani:4,12 (Umugore w’ingeso nziza abera umugabo we ikamba, Ariko ukoza isoni ni nk’ikimungu kiri mu magufwa ye.) ndetse no mu:

Imigani :21:9 (Kuba mu gakinga k’urusenge, Biruta kubana n’umugore w’ingare mu nzu y’inyumba.)

Agendeye ku ijambo ry’Imana, Pasiteri Marcello ati <<  Umugore mubi ni ikimungu mumagufa y’umugabo ndetse  kubana nawe birutwa nogukomeza kwibera ingaragu.>>

Arakomeza avugako umuntu adakwiriye gushaka kuberako abo bangana cyangwa bavukana bashatse, ahubwo ko umuntu akwiriye gushaka  aruko abonye umugore mwiza naho ubundi wazahora wicuza iminsi yawe yose, kuberako umugore mubi ashobora kurimbura umugabo. (Imigani: 31,23).

Aba bagore kirimbuzi ni abo kwirindwa, ntukwiriye kubashaka kuko baba ari ibikoresho bya dayimoni byoguhora bababaza abagabo. Niba waramaze gushaka umugore kirimbuzi, ukwiriye gusenga cyane no kwihangana kugeza igihe Imana Izamuhindurira aho kwirukira muri za gatanya.




Abo bagore kirimbuzi bari mumatsinda akurikira:

1. Abagore bameze nka EVA ( Itang: 3,1)

Aba bagore bameze nka EVA barangwa n’ibi bikurikira:

  • Bifuza ibintu birenze batitaye kuburyo babibonamo
  • Ni inshuti mbi.
  • Bazana ibyago/Ibibi mumuryango
  • Bashyira/ Bakururira abagabo babo mumakosa
  • Ntibajya bamenya amakosa yabo
  • Batandukanya abagabo babo n’Imana
  • Bizera imbaraga z’abapfunu, Bararoga, ndetse rimwe narimwe bakaroga n’abagabo babo
  • Bafata ibyemezo kubintu bikomeye batabajije abagabo babo.

Pasteri Marcello, akaba agira inama abagabo bashatse abagore bameze nka EVA kubaba hafi, bakabakundisha ijambo ry’Imana, bakishakamo imbaraga zokubuza abagore babo gufata ibyemezo bonyine kandi bagakomeza kwishimira ibyo Imana yabahaye. Ati<< Icyakora niba ukirimo kurambagiza ukabona ameze nka EVA, ndakugira inama yokumureka>>.

2. Abagore bameze nka BATISHEBA  (2 Same 11,1-5

  • Aba ni abagore beza ariko badakuze mumutwe, Ntibaha agaciro imbaraga z’ubwiza bwabo ngo baburinde kubonwa n’ubonetse wese.
  • Ni abagore beza ariko batagira ikibarinda (uruzitiro) kandi batazi kuvuga “oya” nkuko Tamari yabigenje Amunoni akagomba kumufata kungufu.
  • Bazi kandi guhisha icyaha bakoze bakacyemera gusa aruko ingaruka zacyo zibajeho.
  • Bashobora kugusha abagabo batabigambiriye nkuko Batisheba yagushije Dawudi kandi atigeze abigambirira.

3. Abagore bameze nk’uwa Yobu (Yob 2,9-10)

  • Aba ni abagore b’abanyamubili, bakunda ubukire gusa bagakunda ibihe byiza ariko ibibi byaza bagahinduka.
  • Basunikira abagabo babo mubyaha iyo bageze mubihe bigoye (Ubukene, ubushomeri….)
  • Bagira abagabo babo inama yo gusuzugura Imana n’abayobozi babo ngo berekaneko nabo ari abagabo.
  • Batererana abagabo babo mugihe cy’ingorane aho kubatera inkunga ngo babisohokemo.

Pasteri Marcello akaba agira inama abagabo kutagambirira kwihimura kubagore igihe Imana izaba yabibutse yabakuye mubihe bible.

4. Abagore bameze nka REBEKA(Itang:27,1-14)

  • Aba bagore ntibagira kwihangana ngo bategereze amasezerano y’Imana. Bicira inzira ngo bagere kubyo Imana yababwiye.
  • Aba batanga uburere bubi kubana babo, bakabigisha kubeshya no kuriganya kugirango bagere kubyo bifuza.
  • Bategereza igihe abagabo babo bafite intege nkeya ( barwaye, bashaje,…) ngo bakore ibyo bishakiye.
  • Bashyigikira abana babo mumafuti  kandi ntibatinya uburakari bw’abagabo babo. Ntibatoza abana babo kubaha ba se n’Imana.

Aragira inama aba mama gushaka imigisha y’abana babo ariko bashingiye ku ijambo ry’Imana bitabaye ibyo uretse n’Imana n’abana bazabibabaza ubwo bazaba bahuye n’ingaruka zivuye mumugisha w’uburiganya.

5. Abagore bameze nka SAFIRA (Ibyakozwe: 5,1-10)

  • Aba ni abagore bakunda abagabo babo kubarutisha Imana, bakabashyigikira mubyaha.
  • Aba bagore bubaha kandi bakagandukira abagabo babo nomugukora ibyaha. Ntibagira abagabo babo inama nziza, ahubwo bikiriza  ibyo bababwiye byose.

6. Umugore w’umumaraya(Imig:7,7-23)

  • Uyumugore akunda kubaho ubuzima bwo kwihishahisha nokubaho muburyarya.
  • Ntagira isoni zogushotora abagabo nogukora ibindi biteye isoni.
  • Ahora azerera, ntiyicara hamwe.
  • Uyu nugore ni indaya agurisha umubiri we.
  • Agira umwete mwinshi mubibi ariko akaba umunebwe bugukora neza.
  • Ntiyemera gusaza. Akunda kwishimisha kuruta uko akunda Imana.

Pasiteri Marcello arasoza agira inama abagabo/abasore  ko kugirango batsinde umugore w’umumaraya bagomba kugira Yesu n’umwuka wera muri bo kuko aribwo bazashobora Kumuhunga, ahubwo bakegera umugore w’umutima. Imig: 31,10-31).




 

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here