Arsene Wenger wahoze atoza Arsenal arasaba ko igikombe cy’isi cyajya kibaho buri myaka 2 aho kuba nyuma y’imyaka 4.
Wenger arifuza ko ibi bitangira kuva 2028, abafana bifuza amarushanwa ndetse n’ibyishimo bya buri mwanya kandi ashimangira ko nta mpamvu byarushaho guha inyungu FIFA muburyo bw’amafaranga.
Wenger ni umuyobozi wa FIFA ushinzwe iterambere ku isi kandi yavuze ko bishobora kubaho guhera mu 2028, ibi biri guhabwa Amahirwe menshi kuko Bamwe mubayobozi ba FIFA bakorana na Wenger bashyigikiye iki gitekerezo cy’uyu mukambwe.
Wenger, ufite imyaka 71, yavuze ko abafana bifuza ‘amarushanwa menshi, kandi ko byoroshye kumvikana’
Uwahoze ari umutoza wa Arsenal, ubu akaba ari umuyobozi wa FIFA ushinzwe iterambere ry’isi, yavuze ku cyifuzo cye cyo guhindura ikirangaminsi cy’umupira wamaguru ku isi, none akaba yerekanye uburyo yizera ko iyi gahunda nshya ishobora gukora kandi bitagoranye.
Ibyifuzo bya Wenger byibanze ku kugabanya umubare w’ibikorwa mpuzamahanga byakorwaga na FIFA, kandi yavuze ko buri mwaka hajya habaho igihe cy’amajonjora aho kuba mu myaka ibiri.