ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC) NO MURI KAMINUZA Y’U RWANDA (UNIVERSITY OF RWANDA) MU MWAKA W’AMASHURI 2026 – 2027.

0
54

TANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC) NO MURI KAMINUZA Y’U RWANDA (UNIVERSITY OF RWANDA) MU MWAKA W’AMASHURI 2026 – 2027.

1. Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 06/11/2026 kugeza ku ya 14/11/2026. Nyuma y’ayo matariki nta busabe bw’inguzanyo buzakirwa.
2. Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze kwemererwa umwanya (admission) muri “Rwanda Polytechnic” cyangwa muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda).
3. Gusaba inguzanyo bikorwa hakoreshejwe umurongo wa interineti ukurikira: hecmis.hec.gov.rw ugakurikiza amabwiriza.
4. Usaba inguzanyo agomba kuzuza neza amakuru yose asabwa. Ubusabe bwujuje nabi cyangwa butujuje ibisabwa ntabwo buzasuzumwa.
5. Ku bize hanze cyangwa abize muri porogaramu zo hanze, bagomba kuba bafite “equivalence” itangwa na NESA; bakuzuza neza amakuru yabo harimo numero y’indangamuntu, numero ya “equivalence” (ahuzuzwa index number), n’andi makuru yose yasabwe.
6. Abanyeshuri bahawe imyanya muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) n’abasanzwe barahawe imyanya muri “Rwanda Polytechnic” ntibemerewe gusaba inguzanyo hombi. Link:hec.gov.rw/fileadmin/user
Image









LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here