Umupfumu wa Rayon Sports baramwambuye none biyikozeko!

    0
    807

    Kanyamahanga Eric uvuga ko ari umupfumu uragurira abakinnyi batandukanye mu Rwanda akabahesha ibitego ndetse n’amakipe akayahesha intsinzi, Kuri ubu ari gushinja ikipe ya Rayon Sports kuba yaramwambuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu kandi ngo niba itemeye kuyishyura igiye gusenyuka burundu kuko yayiteje inyatsi.




    Ibi akimara kubitangaza, hahise hasohoka amabaruwa yatumye abantu batandukanye bakomeza kwibaza ku byatangajwe n’uyu mupfumu.

    Nkuko uyu mupfumu akomeza abitangaza avuga ko yafashije Rayon sport mubihe bibi ndetse akabasezeranya igikombe baherutse gutwara nyamara babigeraho bakamwihenuraho. Akaba avugako  icyo aricyo cyatumye ayiteza umwaku n’inyatsi irimo kuyizengereza muri iyi minsi.

    Uyu mupfumu kandi yavuze ko nibatamuha amafaranga ye yose arahirika ndetse agasiba burundu muri shampiyona y’Urwanda iyi kipe ya Rayon sport!

    Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kubyo tumaze kukugezaho wibuke nokubisangiza inshuti n’abavandimwe.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here