Mu bakinnyi 30 Rayon Sports yatanze izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2021-22, babiri barimo rutahizamu mushya w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares na Mukunzi Vivens.
Abakinnyi babiri muri Rayon Sports nibo batari babona ibyangombwa ni Mukunzi Vivens wakiniraga Gorilla FC na Chrismar Malta Soares wavuye muri Brazil.
Masudi Djuma aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu bakinnyi 30 izakoresha babiri aribo batari babona ibyangombwa.
Masudi yagize ati:”Dufite abakinnyi tuzakoresha 30, ariko hari abakinnyi 2 batabonye ibyangombwa ariko tuzabagumana, nshaka ko baguma mu bandi, tumenyerane.Ni Chrismar Malta Soares na Vivens batabifite abandi ngira ngo barabifite.”
Uyu mutoza kandi yakomoje ku ngamba bajyanye muri shampiyona y’uyu mwaka ko ari ukuza mu makipe atatu ya mbere mu Rwanda.
Yagize ati:“Rayon Sports yabaye iya 7 cyangwa iya 8, nta Rayon Sports yabaye iyo mwanya tugomba kuza muri 3, ariko bizaterwa n’ikipe ufite, imikorere ya komite.”
Aba bakinnyi uko ari babiri biteganyijwe ko bazatangira gukinira Rayon Sports nyuma y’igice kibanza cya shampiyona (phase aller) kuko ari bwo hazongera gutangwa ibyangombwa.
Dore abakinnyi Rayon Sports yatanze muri FERWAFA:
Kwizera Olivier
Bashunga Abouba
Adolphe Hakizimana
Hategekimana Bonheur
Niyigena Clement
Mitima Isaac
Ndizeye Samuel
Habimana Hussein
Muvandimwe Jean Marie Vianney
Mujyanama Fidele
11.Nizigiyimana Kharim Mackenzie
Nsengiyumva Isaac
Mugisha Francois
Byumvuhore Tressor
Nishimwe blaise
Ayoub Ait Rahssane
Rharb Youssef
Manace Mutatu Mbedi
Sekamana Maxime
Iranzi Jean Claude
Muhire Kevin
Chrismar Malta soares
Essomba onana Leandre Willy
Souleyman Sagnogo
Niyonkuru Sadjati
Steve Elumanga
Mushimiyimana Mohammed
Rudasingwa Prince
Mico Justin