Perezida Museveni yishimiye inama yagiriye Imisambi ya Uganda bagatsinda Amavubi

    0
    706

    Perezida Museveni wa Repubulika ya Uganda yishimiye ko inama yagiriye ikipe y’igihugu cye y’umupira w’amaguru, Uganda Cranes, yatumye itsinda ikipe y’u Rwanda Amavubi, kandi ikabikora nkuko yari yabibasabye.

    Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” yatsinzwe n’Imisambi ya Uganda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu Itsinda E wabereye i Kampala, bishyira iherezo ku nzozi zayo zo gukina igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Saa munani n’iminota 58 (habura iminota gusa 2 ngo umukino utangire), Perezida Museveni yasabye abakinnyi ba Uganda kwisuganya neza, bakabyaza umusaruro imipira yo mu nguni (corner kicks).

    Muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati: “Ndifuriza Uganda Cranes amahirwe masa mu mukino ikinamo n’Amavubi y’u Rwanda. Nimureke twubakire intsinzi mu mukino wabanje. Ntimushyuhe mu mutwe. Ntimukinane igihunga, mwisuganye neza ku mipira yo mu nguni. Abanya-Uganda batewe ishema namwe”.

    Nk’uko uyu Mukuru w’Igihugu yabisabye, Uganda yaje kubona igitego ku munota wa 22 w’umukino, gitsinzwe na Fahad Bayo giturutse ku mupira wo mu nguni y’iburyo wari utewe na Isaac Muleme.

    Umukino warangiye ikipe ya Uganda itsinze Amavubi igitego kimwe ku busa nk’uko byanagenze ubwo amakipe yombi yakiniraga i Kigali tariki ya 7 Ukwakira 2021.

    Iyi ntsinzi yatumye Perezida Museveni ashimira ikipe y’igihugu, by’umwihariko kubera ko yakurikije inama yari yayigiriye

    Ati: “Ndashimira ikipe y’igihugu ku bw’iyi ntsinzi. Bakoresheje uburyo bwiza kandi igitego cyacu cyaturutse ku mupira wo mu nguni”.

    Yasobanuye ko ubu buryo bwagejeje iyi kipe ku ntsinzi abusobanukiwe ati: “Kuko nabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru kugeza mu 1966 ubwo nahinduraga icyerekezo, nkava muri siporo, nkajya mu rugamba rwa politiki yacu”.

    Ibitego byombi Uganda yatsindiye i Kigali n’i Kampala, byaturutse ku mipira y’imiterekano, bitsindwa na Bayo.

    Tubibutse ko Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yari yakoze impinduka enye ugereranyije n’ikipe yaherukaga gutsindirwa i Kigali ku wa Kane.

    Rukundo Denis yafashe umwanya wa Omborenga Fitina wavunitse, Mutsinzi Ange, Manishwe Djabel na Mukunzi Yannick babanzamo mu myanya ya Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Haruna na Niyonzima Olivier ’Seif’.

    Nk’uko byagenze i Kigali, Amavubi yagowe no gutera mu izamu, uretse uburyo bubiri bwageragejwe na Mutsinzi Ange na Muhire Kevin mu gice cya mbere.

    Fahad Bayo yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yateye ku nshundura ntoya mu gihe Yunussu Sentammu yahawe umupira uteretse ku ikosa ryari rikozwe na Mukunzi Yannick, umupira awutera hejuru gato y’izamu.

    Mu bihe bitandukanye by’igice cya kabiri, Manishimwe Djabel yasimbuwe na Nishimwe Blaise, Muhire Kevin asimburwa na Iradukunda Bertrand mu mpinduka zafashije u Rwanda gushyira Uganda ku gitutu, ariko kubona izamu biragorana.

    Gutsindwa uyu mukino byatumye Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu Itsinda E n’inota rimwe mu gihe mu Ugushyingo azakira Mali mbere yo gusura Harambee Stars ya Kenya.

    Les Aigles du Mali yayoboye iri tsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsindira Kenya iwayo igitego 1-0 cyinjijwe na Ibrahima Koné ku munota wa 55

    Uganda iracyafite amahirwe nyuma yo kugeza amanota umunani mu gihe Kenya yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Uganda: Charles Lukwago, Denis Iguma (c), Aziizi Kayondo, Isaac Muleme, Enock Walusimbi, Timothy Awanyi, Taddeo Lwanga, Bobosi Byaruhanga, Moses Waiswa, Fahad Bayo na Steven Mukwala.

    U Rwanda: Mvuyekure Emery, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Muhire Kevin, Rukundo Denis, Imanishimwe Emmanuel, Rafael York, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques (c) na Kagere Meddie.










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here