Nkuko tubimenyereye mumuco nyarwanda, usanga hari ibice bitandukanye by`umubili wacu (akenshi imyanya ndangagitsina) tudakunda kuvuga mumazina yabyo cyane cyane igihe turi muruhame cyangwa se turi kumwe n`abo umuryango nyarwanda wita abana ndetse n`ubirenzeho agafatwa nk`umuntu ushira isoni!
Akaba ari kubwiyo mpamvu usanga ibyo bice bishakirwa izindi nyito zibyumvikanisha ariko hatavuzwe amazina nyakuri yabyo ahubwo bikitwa imyanya y`ibanga, akanyoni, agapipi, igituza n`andi mazina nk`ayo y`amatsindirano.
Uku kwigengesera ahanini gushingiye kumuco ntabwo ugusanga gusa kubice by`umubili wacu ahubwo unabisanga no mumyambaro twambika ibyo bice by`umubili tumaze kuvuga haruguru, aho usanga dukoresha ijambo imyenda y`imbere (mugusobanura amakariso, amasutiye, amasurujipe/Sous jupes n`iyindi)
Nubwo ariko nk`iyi myenda abenshi bayifata nk`igayitse ndetse kuburyo itanavugirwa muruhame, urubuga amarebe.com rwabateguriye akamaro gakomeye k`ikaliso (caliçon) nk`umwe muri iyo myenda.
Twifashishije ibyavuye mubushakashatsi bwakorewe kubantu 656 bari hagati y`imyaka 18-56 barimo nabagiye bagira ibibazo byo kutabyara nkuko byatangajwe n`ikinyamakuru cyitwa Human Reproduction, imitere y`ikariso umuntu yambaye ishobora kugira ingaruka ndetse ikanabangamira ubushobozi bwo kubyara by`umwihariko kubagabo.
Ubu bushakashatsi bwakorewe kubwoko butandukanye bw`amakariso burimo udukabutura dutoya tuzwi kwizina rya Bogisa (Boxer), utundi twitwa amakariso (dufite amaguru ajya kuba maremare/caleçon) ndetse n`utunde twitwa isilipu (dutoya tutagira amagur/Slip)
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanyeko abagabo bakunda kwambara utwo twenda twomubwoko bw`amakariso bagira intanga zegeranye cyane kurusha abambara za boxer cyangwa slip. Ibi bikaba biterwa ahanini numusemburo witwa follicules ugira uruhare mugukora intanga uba wegeranijwe cyane mudusabo tw`intanga igihe umugabo yambaye utwenda twimbere tumwegereye.
Abakoze ububushakashatsi kandi bavugako kwegerana kw`intanga (Concentration en spermatozoide)z`umugabo ari 25% kurenza abagabo bambara ubundi bwoko bw`utwenda twimbere.
Gusa tubibutseko abahanga mubuzima bavugako ibi bidahora ari ihame kubantu bose kandiko bishobora guhinduka bigendeye kumiterere y`umuntu kugiti cye.