Nibyo se koko hari ikariso igabanya ingano y`intanga?

0
1847
Ubwoko bw`amakariso (1.Isilipu 2. Bogisa 3. Ikariso

Nkuko tubimenyereye  mumuco nyarwanda, usanga hari ibice bitandukanye by`umubili wacu (akenshi imyanya ndangagitsina) tudakunda kuvuga mumazina yabyo cyane cyane igihe turi muruhame cyangwa se turi kumwe n`abo umuryango nyarwanda wita abana ndetse n`ubirenzeho agafatwa nk`umuntu ushira isoni!

Akaba ari kubwiyo mpamvu usanga ibyo bice bishakirwa izindi nyito zibyumvikanisha ariko hatavuzwe amazina nyakuri yabyo ahubwo bikitwa imyanya y`ibanga, akanyoni, agapipi, igituza  n`andi mazina nk`ayo y`amatsindirano.

Uku kwigengesera ahanini gushingiye kumuco ntabwo ugusanga gusa kubice by`umubili wacu ahubwo unabisanga no mumyambaro twambika ibyo bice by`umubili tumaze kuvuga haruguru, aho usanga dukoresha ijambo imyenda y`imbere (mugusobanura amakariso, amasutiye, amasurujipe/Sous jupes n`iyindi)

Nubwo ariko nk`iyi myenda abenshi bayifata nk`igayitse ndetse kuburyo itanavugirwa muruhame, urubuga amarebe.com rwabateguriye akamaro gakomeye k`ikaliso (caliçon)  nk`umwe muri iyo myenda.

Twifashishije ibyavuye mubushakashatsi  bwakorewe kubantu 656 bari hagati y`imyaka 18-56 barimo nabagiye bagira ibibazo byo kutabyara nkuko byatangajwe n`ikinyamakuru cyitwa Human Reproduction, imitere y`ikariso umuntu yambaye ishobora kugira ingaruka ndetse ikanabangamira ubushobozi bwo kubyara by`umwihariko kubagabo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe kubwoko butandukanye bw`amakariso burimo udukabutura dutoya tuzwi kwizina rya Bogisa (Boxer), utundi twitwa amakariso  (dufite amaguru ajya kuba maremare/caleçon) ndetse n`utunde twitwa isilipu (dutoya tutagira amagur/Slip)

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanyeko abagabo bakunda kwambara utwo twenda twomubwoko bw`amakariso bagira intanga zegeranye cyane kurusha abambara za boxer cyangwa slip. Ibi bikaba biterwa ahanini numusemburo witwa follicules ugira uruhare mugukora intanga uba wegeranijwe cyane mudusabo tw`intanga igihe umugabo yambaye utwenda twimbere tumwegereye.

Abakoze ububushakashatsi kandi bavugako kwegerana kw`intanga (Concentration  en spermatozoide)z`umugabo ari 25% kurenza abagabo bambara ubundi bwoko bw`utwenda twimbere.

Gusa tubibutseko abahanga mubuzima bavugako ibi bidahora ari ihame kubantu bose kandiko bishobora guhinduka bigendeye kumiterere y`umuntu kugiti cye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here