Koko se umusaraba ntabwo uranga ubu kiristu?

0
2550
Umwe mumisaraba ukoreshwa n`aba kirisitu

Umusaraba ni iki?

Umwe mumisaraba ukoreshwa n`aba kirisitu

Ntabwo twaba dukabije tuvuzeko umusaraba aricyo kimenyetso cy`ubukirisitu gikoreshwa cyane kurusha ibindi byose ku isi, ukaba unakoreshwa mubikorwa binyuranye birimo nimiryango yibanga (organisations occultes).

Aho ubonye umusaraba ushobora guhita umenyako hari nk`urusengero, ingoro runaka, Kiriziya nibindi…Icyakora ushobora no kuwusanga kunzira zijya kumarimbi ndetse no kumva nyirizina zabitabye Imana ndetse rimwe narimwe no kumibiri yabantu bamwe nabamwe bawukoresha nkikimenyetso cy`ubwiza abenshi bita Tatuwaje (TATTOO).

Nubwo umusaraba ukoreshwa n`abakirisitu bashaka gusobanura kubambwa kwa YESU KIRISITU, iki kimenyetso ntabwo cyavutse icyo gihe kuko inyandiko nyinshi zivugako umusaraba watangiye gukoreshwa mubukiririsitu hagati yikinyejana cya 3 nicya 4 nyuma yurupfu rwa YESU KIRISITU nyamara bikagaragarako hari abandi bantu babambwaga mbere yicyo gihe ndetse nanyuma yaho.Twibukeko nokumusozi wa Nyabihanga abandi bita Gorogota YEsU yarabambanywe n`abandi bagabo babili nkuko tubisanga mumavanjiri atandukanye ( Mrk 15:27,Lk 23:32,Yh 19:18)

Ikoreshwa ry`Umusaraba ryaba ryarakometse hehe?

Ubundi umusaraba ukura inkomoko mugihugu cya Babuloni y`aba karudaya (Karudaya ikaba ari agace kibarizwa mumajyepfo ya Bagdadi y`ubungubu , hagati y`imigezi ya Tigre na Euphrate mugihugu cya IRAKE/Iraq).

Nyuma gatoya, ikoreshwa ryumusaraba ryakomeje gukwira no mubihugu byubushinwa, ubuhinde ndetse nomubice by`Afrika nko mu misiri ndetse nobindi bice byinshi byisi mbere yitangira ry`ubukirisitu.

Ubundi ugitangira gukoreshwa, umusaraba wari ikimenyetso cy`ubupagani aho wagaragazwaga ninyuguti ya T itangira izina Thammuz (Soma Tamuzi), ikigirwamana cy`abanyababironi cyari gishinzwe ibyo kurya n`ibimera muri rusange.

Muburayi cyane cyane mugace karimo ubutariyani bw`ubu, bivugwako mumyaka myinsi mbere yigihe cyacu bakoreshaga umusaraba mugusenga ibigirwamana bakanawushyira kumva zabantu nkikimenyetso cyo kwirinda imyuka/Roho yabantu bitabye imana. Iki gikorwa kikaba cyarakwiriye ku isi hose ndetse kugeza no mugace dutuyemo nk`uko mujya mubibona.

Mu gihugu cya Misiri (Egiputa), umusaraba wabaga ufite ishusho itandukanye niyo tumenyereye. Uwo musaraba wabo witwaga ANKH aho igice cyawo cyohejuru cyari uruziga, ukaba wari ikimenyetso cyubuzima buhoraho ndetse nikimenyetso cyuburumbuke, akaba arinayo mpamvu iki kimenyetso cyashyirwaga kumva z`abami babo bitwaga aba FARAWO kuko bafatwaga nkimana zidapfa.

Umusaraba ANKH

Aha akaba ariho hakomotse indi misaraba itandukanye irimo nka kabbalistique, celtique, druides , chrétienne, bouddhiste, byzantine n`iyindi.

                      umusaraba wa kabbalistique

 

                                      umusaraba wa celtique
                                     Umusaraba wa Byzantine

Umusaraba se wafatwaga gute kungoma y`abaroma?

Mugihe cy`ubwami bwabaroma arinabwo umwami YESU yabambwe, umusaraba wafatwaga nkikimenyetso cyumubabaro ukabije cyangwa se iyica rubozo ryari rigenewe abacakara, abakoze ibyaha bikomeye ndetse nabigometse kubutegetsi.

Icyakora kubamba abantu ntabwo byatangiye kubw`abaroma, ahubwo byakomotse muba peresi hanyuma abaroma aba aribo bakwirakwiza kandi bakoresha ubu buryo bwo kwica abantu.

Nubwo twabonyeko hari abantu bafataga umusaraba nkikimenyetso cy`ubuzima ndetse nuburinzi, aba peresi bo hamwe n`abaromani bawufataga nk`ikimenyetso kibibi ndetse numuvumo kuburyo urupfu rwo kumusaraba rufatwa nkurupfu rwa kinyamaswa kurenza ubundi buryo bwose mumateka ya muntu aho uwabambwaga yapfaga kubera kubura oxygene gahoro gahoro, akicwa nizuba, imibabarao ndetse no kunegurwa na rubanda.

Ni iyihe mpamvu yatumye Yesu ahitamo urupfu rwo kumusaraba?

Yesu ku umusaraba

Kubutegetsi bw`abaroma hariho ubundi buryo bwinshi bicagamo abantu nko guterwa amabuye (lapidation), kumanika umuntu mumugozi (la pendaison) ndetse n`ubundi bwinshi, ariko wakwibaza ngo kuki Yesu yahisemo gupfa muri buriya buryo twabonye bubi kurusha ubundi?

Nubwo ubuhanuzi bunyuranye bwagigiye buvuga ivuka, imibereho ndetse nurupfu bya Yesu, ariko biratangaje ko iyo usesenguye ntahantu nahamwe usanga basobanura kuburyo bwimbitse uko Yesu yagombaga kuzabambwa kumusaraba. Ndetse na Yesu ubwe mugihe yamaze yigisha abantu, ntiyigeze abavira imuzingo uburyo buzakoreshwa mukumwica kabone n`igihe yaganirizaga abigishwa be iby`urupfu rwe. (Mat 16:21,Lk 18:31-34,Mrk 10:32-34) uretse gusa muri Mat 20:19 aho Yesu yahishuye bwambere ko azatangwa mumaboko y`abagome bakamubamba ariko kumunsi wa gatau akazuka.

Reka turebere hamwe uko umusaraba ufite inkomoko twakwita ya gipagani ndetse wakoreshwanga nk`ikimenyetso cy`iyica rubozo wahinduka imbaraga z`Imana:

Kubabyemera, Yesu yaje kuba igitambo gisumba ibindi byose, kandi twibukeko mugutamba habaga hakenewe igitambo ndetse n`igicaniro (aho gutambira). Umusaraba rero niho hantu hari hakwiriye kuko nkuko tubisoma mubyahishuriwe Yohana 5:4, ntamuntu numwe wifuzaga kujya kuri icyo gicaniro aricyo musaraba.

Mukwemera kujya kumusaraba, Yesu yashakaga kubanza kwereka abantu ko yaba n`umucakara cyangwa umunyabyaha bikomeye bashobora nabo kubona umwanya mubwami bw`Imana igihe bihannye ibyaha byabo kandi ko ntacyaha kinini Imana Itabasha kubabarira nkuko bisobanurwa nigisambo cyari kibambanwe na Yesu akakibabarira kumunota wanyuma wubuzima bwacyo.( Lk 23:40,LK 23:40-43).

Ikindi nuko mubyukuri urupfu ari ikintu umuntu wese atifuza ariko kandi kuba umuntu yagaruka mubuzima cyagwa se akazuka kikaba aricyo gitangaza cyashimisha umuntu kurusha ibindi; Twibukeko Yesu yazuye abantu batari bake mugihe cye, bikaba rero bigaragazako izuka rihindura urupfu ubusa.

Ibi bikaba bisobanurako hagombaga kubaho urupfu rusange ndetse ruteye isoni rwo kumusaraba rwa Yesu kugirango n`izuka rye rizerekane imbaraga afite kurupfu ndetse no kukibi.

Kumusaraba niho byose byagombaga kuzurira nkuko tubisanga mugitabo cyabagaratiya 3:13 ngo Kirisitu yaducunguriye kugirango dukizwe umuvumo wamategeko, ahindutse ikivume kubwacu kuko handitswe ngo “havumwe umuntu wese umanitswe kugiti”.

Ayamagambo asobanuyeko hari umuvumo kumusaraba kandi ntawundi wari kuwukuraho ureste Yesu wenyine kuko yari Imana. Kugirango abigereho, yagombaga nawe kuba umuvumo ubwe kugirango amaraso ye yamenetse abone uko akuraho ibyaha byabantu bose. Mwibukeko igihe Yesu yaramaze gutanga/gupfa, isi yahinze umushyitsi bishatse kwerekana ko ibyaha byabantu bose byari bimuremereye. Guhera icyo gihe kandi umusaraba wakijijwe umuvumo nawo uhinduka ikimenyetso gisanzwe nk`ibindi byose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here