Suzuma ubushobozi bwawe bw`imitekerereze ukoresheje gusubiza utu tubazo dutatu: 03/03/2021

0
827
  1. Umugore yatabaje Polisi mumugoroba arira cyane ngo umugabo we arapfuye. Polisi yahise iza aho urwo rupfu rwabereye, maze itangira guhata ibibazo uwo mugore:

Umugore ati  << Umugabo wanjye yari afite ikibazo cy`umubyibuho ukabije, ati ejo, umuganga we yambwiyeko natagabanya ibiro ashobora kuzagira ibibazo by`umutima. Ati nagize ubwoba niyemeza guhita mushyira kuri rejime (regime). Ati mugitondo, amaze gufata amafunguro yamugitondo, namukatiye urubuto rwa Pomme aho kumuha ibinyamasukari yari asanzwe afata.

Kubera ukuntu byamurakaje, nahise musiga njya kukazi none ngarutse nsanze yapfuye. Ati sinzi uko byagenze.

N.B: Igihe uyu mugore yabazwaga na polisi, kumeza hari ibice bya pome imbere bifite ibara ry`umweru

Polisi yanze kwizera ibyo uyu mugore amubwiye. Wamenya impamvu?

Kanda hano urebe igisubizo cy`ukuri

2. TOTO yari umukozi urinda ibikoresho by`abakiriya muri restora imwe. Yaje gusangwa yiciwe aho yakoreraga ariko polisi imusangana ikote rya kigabo muntoki ikekako ryaba ari iryumuntu wamwishe ndetse  na ecouteur (Headphones) zimurambitse iruhande.

Polisi yahise ifata abakiriya baheruka kwinjira muri iyo restora aribo bakurikira:

  1. Umukobwa wambaye gisilimu
  2. Umugabo/sore warimo yumva  akaziki na ecouteurs mumatwi
  3. Umugabo warimo atembera hafi aho.

Kanda hano urebe igisubizo cy`ukuri

3. Umwana umwe w`umukobwa ntiyari yarigeze inshuti n`imwe. Ku ishuli, abana bose baramusuzuguraga bakanamugendera kure. Umunsi umwe bari mukirori,uwo mwana yumvise atameze neza maze yihutira kujya mubwiyuhagiriro. Nyuma y`isaha imwe, yaje gusangwa yapfuye kubera umuntu wamukubise urugi mumutwe aturutse inyuma y`ubwiherero.

Dore abisubizo byatanzwe n`abo polisi yabajije iby`uru rupfu:

  1. DODO yasubijeko yarimo abyinana n`umukobwa w`inshuti ye ko ntacyo abiziho
  2. Benite yasubijeko atigeze asohoka kugeza ibirori birangira
  3. Anna yavuzeko yari inshuti y`uwomwana kuva mubwana bwabo

Uratekerezako arinde warimo abeshya polisi?

Kanda hano urebe igisubizo cy`ukuri

 










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here