Umuti w`ibikomere by`umutima

1
2542

UMUTI W`IBIKOMERE BY`UMUTIMA

Mubuzima tubayeho kuri iyi si, hari igihe tugerwaho n`ibitubabaza, biturutse kunshuti zacu, kumiryango yacu, kubaturanyi, ku bo dukorana cyangwa no kubandi tutatekerezaga ko batugirira nabi.

Nubwo bose baba ari abantu bacu babugufi, ntibitangaje kuba batubabaza kuko umuntu ni umuntu! Umuntu yakugambanira akagutenguha, ariko Yesu ntiyadutererana, ntiyadusiga.

Mubuzima hariho ibidukomeretsa ariko Imana Ibasha kutwomora no kudukiza

Hari ibintu byinshi kandi bikomeye bya komerekeje umutima wawe, birawuremerera cyane kuburyo no kubitekereza gusa bikubera umutwaro, amarira agahora atemba mumaso yawe, ndetse ukifuza no kuba utabitekereza kuko birushaho kugushengura umutima.

Umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati Iyo ntekereje umubabaro wanjye, amakuba yanjye n`ibyanshaririye byose ubugingo bwanjye buriheba.

Iri jambo riratwerekako igihe cyose wibutse ibyakubabaje bikongera kugukomeretsa,igikomere cyawe cy`umutima kiba kitari cyakira…..

Ngufitiye amakuru meza; Imana Irashaka kugukiza

Imana Irashaka kugukiza ibikomere byose watewe n`ubuzima bugoye wanyuzemo, kugirango wegukomeza kubaho mubyahise ahubwo ngo unezezwe n`igihe cyawe urimo ndetse unabone uko wubaka ejo hawe hazaza.

Reka dusangire iri jambo ryo muri Zaburi 147:3 rivugango “Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo”

Muvandimwe,reka kurira, ishakemo imbaraga wemerere Imana Igukize, kuko yifuza kuguhoza amarira nokukuramiza amaboko yayo y`impuhwe.

Ni iki gisabwa ngo ukire vuba ibikomere by`umutima?

Kugirango gukira kw`umutima kwihute,urasabwa gutera intambwe zikurikira:

1. Uragirwa inama yo kwemera nokwakira ko ibyakubayeho byakubabaje ndetse bikaba byaranagukomerekeje. Wibihunga ngo ugerageze kubyiyibagiza nkaho bitakubayeho nubwo nabyo atari umwitozo ukoroheye, doreko no kubitekerezaho gusa bikubera undi mubabaro.

2. Ukwiriye kwishakamo imbaraga zo kubabarira umuntu cyangwa abantu bagukomerekeje.

3. Gerageza usenge, uririre Imana nk`umubyeyi wacu twese nayo ikiranukira kutugirira neza izaza ibohore umutima wawe kandi iguhe gukira no gukomera by`iteka.

Nkwifurije amahoro y`Imana

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here