Mu mudugudu wa Gakarara mu kagari ka Rega umurenge wa Jenda w’akarere ka Nyabihu umugore witwa Mushimiyimana Laurensiya yishe umwana we w’umukobwa yibyariye uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko.
Abaturage baturanye n’uyu muryango babwiye Btn Tv ko uyu mubyeyi gito yarasanzwe atitwara neza mu buzima busanzwe kuko yakundaga kurangwa n’ubusinzi n’ubusambanyi. Abaturage bakomeza bavuga ko yamwishe mw’ijoro ryo kuya Gatanu Mutarama 2021 rishyira kuya gatandatu,Mutarama,aho yamwishe akamusiga mu nzu agahita atoroka.
Umwe mu babyeyi batabaye yadusobanuriye uko bamenye ko Mushimiyimana yihekuye,ati:”aha ngaha byageze nko mu masaha ya sa saba twunva umuntu aravuze ngo mudutabare,si byabindi by’abagabo yazanaga ahubwo arihekuye,mu kugera hano nsanga bamwe bakurikiye aho yanyuze bagiye kumushaka”.Abaturage bavuga ko yarasanzwe ari umusinzi ndetse ari n’umusambanyi aho yazanaga abagabo agakunda rero kubipfa n’abana be.
Ababyeyi bo muri aka gace baguye mu kantu kubona umuntu yihekura
Abaturage bakomeza bavuga ko mbere yo gutoroka yabanje kuvuga ngo “NDIHEKUYE”.Ibi bikimara kuba bahise batanga amakuru hose mu mudugudu gusa aza gutorokeshwa na bene wabo aho bahise banashyikirizwa inzego z’ubuyobozi.
Ibi byemejwe n’umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jenda,Bwana Munyansengo Fred aho yavuze ko koko uyu mubyeyi yishe umwana we agahita atoroka.Uyu mugore wikoze mu nda yahise afata umwana amujyana muri bene wabo ndetse we ahita atoroka akaba yaragumye gushakishwa n’inzego z’umutekano aza gufatirwa ku mupaka agiye kwambuka ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Muri Uyu murenge wa Jenda hakaba harunvikanye indi nkuru y’umugabo wateye icyuma umugore we amutegeye mu nzira ahita nawe afata ikiziriko ajya kwiyahura.Uyu muryango ukaba warumaranye amakimbirane ndetse bari baranatandukanye.
Mbega umugore mumuhe ibihano bimukwiriyerwose