Yoooo Rubavu Umugabo witwa Niyonshuti yishe umukobwa yateye inda hamwe n’umwana babyaranye abakase amajosi murwego rwo gusibanganya ibimenyetso ndetse no kubura indezo (Soma wiyumvire uko byagenze)

0
2780

Rubavu: Umugabo witwa Niyonshuti yishe umukobwa yateye inda Hamwe n’umwana babyaranye abakase amajosi murwego rwo gusibanganya ibimenyetso ndetse no kubura indezo (Soma wiyumvire uko byagenze)

Urukiko rukuru rwa Rubavu rwakatiye Niyonshuti Bosco igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abigambiriye.

Urukiko rwavuze ko kuya 19 Ukuboza aribwo uyu Mugabo yashyize umugambi we mubikorwa maze yivugana uwitwa Joseline yari yarateye inda ndetse amwicana n’umwana w’umukobwa bari barabyaranye.

Byavuzwe ko uyu Mugabo yashutse uwo yateye inda akamwimura aho yabaga amubwira ko Agiye kumushakira akazi kugira ngo arusheho kwita ku mwana babyaranye ndetse amubeshya ko umubano wabo ugiye gukomeza mu ibanga.

Bakigera aho yari yabakodeshereje inzu mu ijoro rya mbere bahararanye uyu Mugabo yahise abica bombi abakase amajosi we ahita atoroka arigendera, yaje gufatirwa ku mupaka w’U Rwanda na Congo ashyikirizwa ubutabera,

Niyonshuti Abazwa icyamuteye gukora ibyo yasubije avuga ko atifuzaga ko umugore we abimenya Kandi ko atari kuzajya abona indezo ya buri munsi.

Urukiko rukurikije ibyaba Niyonshuti Bosco yaregwaga rwamukatiye gufungwa burundu.







LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here