Yooo Umuhanzi Jay Polly wari ukunzwe na benshi yitabye Imana!

0
1885

Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane aguye mu bitaro bya Muhima.

Amakuru agera kuri amarebe.com ni uko uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bya Muhima avanywe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo mu masaha y’ijoro, acyakirwa ahakirirwa indebe ahita yitaba Imana.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, gusa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rubifite mu nshingano ntirwagira icyo rubitangazaho.

Bamwe mu bantu ba hafi mu muryango w’uyu muhanzi, babwiye umunyamakuru ko uyu musore wari muri Gereza kuva muri Mata uyu mwaka, yarwaye bitunguranye akaza kugezwa ku bitaro bya Muhima arembye ku buryo yahise yitaba Imana.

Mukuru we, Uwera Jean Maurice, yemereye umunyamakuru ko murumuna we yitabye Imana. Ati “Polly yapfuye, ngo yaguye mu bitaro bya Muhima. Sinzi icyo yari arwaye kuko ku wa Mbere twavuganye ari muzima.”

Tuyishime Josua benshi bamenye nka Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njyana ya Hip Hop u Rwanda rwagize kuva iyi njyana yamenyekana imbere mu gihugu.

Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.

Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki.
Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.

Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here