Yishwe n`abaganga babili nyuma yo kubaha amafaranga menshi bihagurutsa igihugu cyose

0
1350

Mugihugu cy`ubuyapani, abaganga babili barakekwaho gufasha umugore warurwaye indwara y’imyakura n’ingingo kwiyahura nyuma yokubaguririra amafaranga menshi.

Mumpera z`ukwezi gushize, police yagaragajeko Yuri Hayashi warufite imyaka 51 y`amavuko yafashijwe kwiyica n`abaganga babili nyuma yokubaha amfaranga agera kuri miliyoni 1 n`ibihumbi Magana atatu y`Amayane akoreshwa mu Buyapani. Ni ukuvuga hafi ya Miliyoni 12 z`amanyarwanda,  akaba yarabonywe kuri konti y`umwe muri abo baganga aturutse kuri konti y`umurwayi.




Mumaperereza yakozwe, byagaragayeko uyu mugore yaramaze imyaka myinsi arwaye indwara ifata imyakura ndetse n`ingingo, ikaba yaramubabazaga cyane kuva mumwaka w`2011, maze agahitamo kwiyahura kubushake bwe yifashishije aba baganga.
Aba baganga bakaba baregwa kuba barateye uyu mugore imiti yica nyuma yo kubihamagarira akoresheje imbuga nkoranya mbaga nkuko byagaragajwe n`ayo maperereza yakozwe. Iyo miti rero ikaba yarapimwe igasangwa mumubiri w`uwo murwayi.
Iri perereza kandi rikaba ryarerekanyeko aba baganga basuye uyu murwayi bakamarayo iminota hagati y`itatu n`itanu maze nyuma yo kuva iwe agahita agwa muri koma, arinabwo yahise ajyanwa kwa muhanga akagwayo nyuma y`igihe gitoya.
Aba baganga bombi bakaba baratawe muri yombi mumpera z`ukwezi gushize (23 Nyakanga 2020) bashinzwa ubwicanyi.




Aba baganga bafashwe akaba aribo Yoshikazu Okubo w`imyaka 42 wayoboraga ivuriro ry`ahitwa Natori ndetse na Naoki Yamamoto w`imyaka 43 usanzwe akorera mumugi wa Tokyo.

Kazuo Hayashi umubyeyi wa nyakwigendera yavuzeko yatunguwe n`urupfu rw`umukobwa we kandi ko yatangajwe nukuntu abaganga bakora igikorwa kigayitse gutya hejuru y`amafranga.
Nkuko ikinyamakuru Lemonde cyabitangaje, uwo mubyeyi yakomeje avugako atigeze atekerezako umukobwawe ashaka kwiyahura ngo kuko iyo abimenya aba yaragerageje kumubuza.

Uwitwa Yasuhiko Funago umunyapolitike mugihugu cy`ubuyapani nawe urwaye iyi ndwara,yavuzeko igisubizo Atari ukwiyahura ko ahubwo ari ukwiyegereza abantu bagufasha kubaho kurutako wakwiyegereza abagufasha kwiyahura.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here