Yaba yarategetse umukobwa we guhora yipimisha ubusugi

0
1312

Uwo ni umuraperi w’icyamamare  Clifford Joseph Harris Jr uzwi Ku izina rya T.I wifuzako umukobwa we w’imyaka 18 atatakaza ubusugi bwe. Iyi akaba ariyompamvu ngo yaba yarafashe icyemezo cyo guhora amujyana kumuganga w’abagore kugirango amusuzumire ubusugi bw’uwo mukobwa.




Uyumubyeyi akaba yaratangaje ko adahwema kuganiriza imfuraye ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere aho yagize ati << Ntabwo tuganira ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere gusa, ahubwo buri mwaka njya kumusuzumisha ngondebeko akiri isugi>> nkuko byasohotse muri porogaramu yitwa Ladies Like Us, kandi ngo akaba ariwe umwijyanira kwa muganga kuva umukobwawe akigira imyaka 6!




Kutishimira iki gikorwa kwabenshi mubakoresha interineti byatumye umwanditsi akaba n’inzobere mubuvuzi bw’abagore, abicishishije kuri Tweeter ye avugako gusuzumisha ubusugi  ntacyo bimaze kandiko kuba imeni (hymen) itakigaragara kumukobwa bitavuzeko yakoze imibonano mpuzabitsina.




Ibi akaba arinabyo umuganga ujya asuzuma uyu mukobwa yagerageje gusobanurira uyu mubyeyi ariko akanga kubyemera agira ati << Muganga nyumva, umukobwa wanjye nta farashi yurira, ntagare agendaho, kandi ntana sporo nimwe akora.Rero mukorere ibizamini kandi uhite umpa ibisubizo!>> Ibi byose ngo bikaba bitishimirwa n’uyu mukobwa uzwi kumazina ya  Deyjah Harris.




Icyakora nanone uyu mubyeyi ngo akaba yaravuzeko baba baramwongereye ndetse bakanakabya kubijyanye nibyo yatangaje kubuzima bw’imyororokere bw’umukobwa we nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.com mu Ugushyingo 2019!




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here