Uwahoze ari umuzamu wa Rayon Sports Kimenyi Yves ubu niwe wagizwe kapiteni wa Kiyovu!

    0
    557

    Uyu musore wahoze mw’izamu rya Rayon ndetse ubu akaba ari nawe munyezamu mukuru w’amavubi kuri ubu niwe wagiriwe icyizere cyo kuba Kapiteni wa Kiyovu nyuma y’iminsi micye ayimazemo.

    Murugendo ikipe ya Kiyovu, staff ndetse n’izindi nzego zayo zose muri rusange bagize rwerekeza kuri Muhazi kugira ngo baganire kubibazo, iterambere ndetse n’izindi gahunda za Ekipe, ari nabwo bateguraga ikipe yabo muri uyu mwaka wa 2020-21 w’imikino.

    Iki gihe kandi ninabwo Kimenyi Yves wahoze muri Rayon yagiriwe icyizere cyo kuyobora bagenze be ndetse no kubagira inama mubibazo bitari bimwe.Yves yagiyeho asimbura uwitwa Serumogo wari wungirijwe na Bonane wari umwungirije mu mwaka ushize w’imikino,

    Kimenyi Yves yungirijwe n’uwitwa Serumogo wahoze ariwe uhagarariye bagenzi be, aba bombi basezeranyije bagenzi babo kuzakorera hamwe bose mugushakira hamwe inyungu rusange z’ikipe ya Kiyovu Sports.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here