Uwahoze ari umuzamu wa Arsenal “Emiliano” yatangaje ko yishimiye Aston Vila kurusha Arsenal.

    0
    567

    Damian Emiliano Martinez Romero, uwahoze ari umuzamu wa Arsenal nyuma akayivamo akigira muri ekipe ya Aston Vila yatangaje ko aticuza kuba yarayivuyemo kandi yagaragaje ko aho ari muri Vila atekanye kandi ahakunze kurusha aho yahoze muri Arsenal.

    Umunya Argentine w’imyaka 28 y’amavuko yatangaje ko yahisemo neza kuva muri Arsenal cyane ko yari umuzamu wa kabiri nta mwanya wo kubanzamo yajyaga abona, akaba arinabyo byatumye atangaza ko yishimiye kujya muri ekipe abonamo umwanya wo kubanza mu kibuga ntawe bahanganye.




    Uyu Emiliano waguzwe agera kuri Miliyoni 20 z’amapawundi yari amaze igihe kigera kumeza 10 gusa ari umuzamu usimbura muri Arsenal, gusa ubu yasinyiye Aston Vila imyaka igera kuri ine 4 azayikinira nk’umuzamu ubanza mukibuga nkuko yahoze abyifuza na mbere hose.

    Emiliano igenda rye ntiryavuzweho rumwe na bose kuko bamwe mubo bakinanaga baramwinginze bamubwira ko asubiye inyuma cyane kandi urwego rwe rugiye kumanuka bigaragarira buri wese, gusa abamuhagarariye bo bakomeje kumushyigikira bamwereka ko akwiriye kureba kure kandi akita kuri ejo hazaza he cyane kurusha ibindi.

    Muri izo nama zose bagiraga uyu muzamu we yagize ati:

    Kwerekeza mu ikipe ya Aston Villa mvuye muri Arsenal ntago mbifata nko gusubira inyuma nk’uko zimwe mu nshuti zanjye zabimbwiye, njyewe numva ko nateye intambwe y’indashyikirwa kuko icyo nifuzaga n’ugukina imikino myinshi kuruta kuguma mu ikipe ikomeye ntabonamo umwanya uhagije wo gukina”.

    Mfite intego zikomeye zo kuzaba umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu cyanjye, kandi nifuza kuzasubira mu ikipe ya Arsenal ndi umuzamu ngenderwaho, amahitamo nakoze yo kwerekeza mu ikipe ya Aston Villa ni meza kandi bizamfasha kugera ku ntego nihaye”.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here