Ubusanzwe, urukundo ni kimwe mubintu bivugwaho ibintu byinshi kuburyo bitanoroshye kubona igisobanuro nyacyo cyarwo, cyane cyane iyo bigeze kucyitwa urukundo nyarukundo.
Twifashishije imvugo y’urukundo yamamaye igira iti << Niba ukunda umuntu kubera ubwiza bwe, ntumukunda ahubwo uramwifuza. Niba umukunda kubera ubwenge afite, ntumukunda ahubwo uramwemera. Niba umukunda kubera ibyo atunze, ntumukunda ahubwo ukurikiranye inyungu. Icyakora niba utazi icyo umukundira, ubwo uramukunda!!>>
Aya magambo arerekanako iyo ukunda umuntu by’Ukuri ibyo umukundira birabura!
Twifashishije aya magambo , twaguteguriye ibimenyetso 7 byagufasha kumenya urukundo nyarukundo.
1. Niba uwo ukunda utamufata nk’igipande cyawe ahubwo ukaba umufata nk’umuntu wigenga ariko wingenzi mubuzima bwawe bwaburi munsi, menyako umukunda by’ukuri.
2. Uramukunda by’Ukuri niba ujya wifuza kuzafatanya nawe ubuzima bwanyu bwose buri imbere.
3. Murakundana by’Ukuri niba mwuzuzanya mubyo mukora , mukarangwa nogukorera hamwe nk’umuntu umwe kandi mugamije intego imwe.
4. Murakundana by’Ukuri niba mubasha gukemura impaka zishobora kuvuka hagati yanyu ndetse buri wese agaha agaciro ibitekerezo bya mugenzi we kabone nubwo byaba bitandukanye .
5. Niba mwubahana ni ikimenyetso gikomeye cy’uko mukundana by’Ukuri kandi ko urukundo rwanyu ruzaramba.
6. Niba amaranga mutima y’urukundo ahora yiyongera aho kugabanyuka kandi ntanimpamvu igaragara, ni ikimenyetso simusiga cy’urukundo nyarukundo rutari agahararo.
7. Niba ukururwa n’imiterereye igaragara, ukumva umutima uragusimbutse cyangwa se wuzuye ibinezaneza iyo umubonye, menyako nabwo umukunda by’Ukuri.
Tubibutseko urukundo nyarukundo rudasobanuye kubana ntabibazo muhura babyo, ahubwo ruvuze kugira ubushobozi n’ubushake bwo kubyikemurira ubuzima bugakomeza.