Umuvugizi wa Rayon sports yavuze ko abafana batumye Muhadjiri yigendera//banze gutanga amafaranga bemeye!!

    0
    685

    Umuvugizi wa Rayon sports yavuze ko abafana batumye Muhadjiri yigendera//banze gutanga amafaranga bemeye!!

    Nkurunziza Jean Paul umuvugizi wa Rayon Sport yavuze ko impamvu Hakizimana Muhadjiri batamuguze byose byatewe n’abafana batatanze amafaranga bari baremeye yo kwibikaho uyu rutahizamu ukomeye cyane bigatuma afata icyemezo cyo kwigira muri As Kigali.

    Uyu muvugizi wa Rayon ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Radio one Yagize ati:

    “iyo baruwa twakiriye ntacyo nayisubizaho gusa mu minsi mike igisubizo kiraboneka gusa amategeko agomba gukurikizwa.

    Yongeyeho ko ibyo byose biri guterwa n’uburakari bw’abafana bashishikarijwe gutanga amafaranga yo kugura Muhadjiri ariko bikarangira intego itagezweho badatanze na rimwe,

    Yakomeje avuga ko iryo tsinda  ry’abo bantu bake banze gutanga ayo mafaranga aribo bari kuzana umwuka mubi muri Rayon Sports kandi aribo babiteye”

    Turabibutsa ko uyu Hakizimana Muhadjiri byarangiye yigiriye muri ekipe ya AS Kigali nyuma yo kwinanirwa kw’abafana ba Rayon Sport nkuko umuvugizi wayo akomeza abitangaza.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here