Umutoza zidane utoza ikipe ya Real Madrid ndetse ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa yatanze icyifuzo gikomeye kuri Leta y’igihugu cy’ubufaransa ari naho akomoka.
Kuri iki cyumweru, umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane, hamwe n’abantu bahagarariye siporo y’Abafaransa bagera ku 100, basabye ku cyumweru ko imikino ngororamubiri yakingurwa mu Bufaransa kandi ko aha hantu hatagomba guteshwa agaciro ngo hafatwe nk’ahantu ho gukwirakwiza COVID-19.
Ibi babitangaje nyuma y’igihe kitari gito amahuriro y’abantu benshi afunzwe mubufaransa ndetse n’ahandi hose kw’isi, gusa aba bagabo bahetse siporo y’ubufaransa bo babonye ko igihe ari iki ngo imikino ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye nayo bifungurwe.
Amakuru yasohotse mu kinyamakuru ‘Le Journal du Dimanche’ ku cyumweru, igaragaza ko inzitizi z’ubuzima zashyizweho n’ikwirakwizwa ry’icyorezo zatumye hafungwa amazu y’imikino n’ibidendezi byo koga mu mijyi myinshi y’Ubufaransa zikwiriye kurangira kuko icyorezo kirimo gukendera bakireba. Muri iki gihugu usibye ibikorwa by’amashuri byafunguwe ntakindi gikorwa gihuza abantu wahasanga muburyo bworoshye!
Iyi nyandiko yatewe inkunga n’uhagarariye ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi, Stephane Diagana, igira iti:
“Ntabwo ari ikibazo cyo guhakana uburemere cyangwa kwemeza ko nta byago bishobora kubaho muri ibi bigo, ahubwo ni ukwamagana ibyemezo bidafite ishingiro ku rwego rw’ubuzima, nimureke duharanire kugarura imibereho myiza n’ubukungu bisa nkaho byazimiye kw’isi”
Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.