Umutoza wa PSG Thomas Tuchel yatangaje ko Luis Suarez yamuciye mumyanya y’intoki!

    0
    635

    Umutoza wa PSG Thomas Tuchel yatangaje ko Umunya Urguay Luis Suarez uherutse kuva muri Barcelona muri iyi mpeshyi yakabaye yaraje muri PSG aho kujya muri Atletico Madrid.

    PSG yari imwe mumakipe yashyizwe kurutonde rw’abifuzaga Luis Suarez ndetse banagiye mubiganiro ariko birangira ibyo uyu rutahizamu yifuzaga batabimukoreye niko kwerekeza muri Atletico.

    Nyuma y’ibyumweru bitarenze 2 gusa  Suarez amaze asinyiye Atletico Madrid nibwo umutoza wa PSG Thomas Tuchel yibutse kwicuza avuga ko yahombye rutahizamu mwiza, yagize ati:

    “Nubwo bitashobotse kubana na Luis Suarez muri PSG ariko mubakinnyi beza bari bari munzozi zanjye nawe yararimo”

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago. 




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here