Umusifuzi wanze igitego cya Ronaldo biravugwa ko agiye gufatirwa ibihano bikomeye na UEFA
Umusifuzi w’Umuholandi waraye asifuye umukino Portugal yanganyije na Serbia ibitego 2-2 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yakoze amahano yanga igitego cya Cristiano Ronaldo cyarenze umurongo bitera uyu munyabigwi kurakara cyane anahabwa ikarita y’umuhondo.
N’ubwo hazanwe ikoranabuhanga rya VAR, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ntabwo yakoreshejwe byatumye igitego cya Ronaldo cyo mu minota y’inyongera cyangwa kandi cyarenze umurongo, umusifuzi we yemeza ko umupira utarenze umurongo ndetse ubwo uyu kapiteni wa Portugal yaburanaga yahise ahabwa ikarita y’umuhondo.
Portugal na Serbia banganyije ibitego 2-2 mu mukino wabereye i Belgrade ariko warangiye nabi ku ruhande rwa Portugal kuko yakagombye kuba yabonye amanota atatu bikayihesha kugira amanota atandatu ikayobora itsinda rya mbere irimo .
Ku munota wa 92 n’amasegonda 51 ni bwo Ronaldo yashyize uyu mupira mu izamu, ryari ririnzwe na Marko Dmitrovic maze rutahizamu Mitrovic awukuramo warenze umurongo ariko umusifuzi avuga ko utarenze umurongo aha ikarita y’umuhondo Cristiano Ronaldo waburanaga avuga ko ari igitego.
Ronaldo yahise ajugunya hasi igitambaro cy’ubukapiteni ndetse ararakara cyane byatumye asohokana umujinya mwinshi umukino urangiye.
Nyuma y’umukino Ronaldo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Kuba kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal ni kimwe mu byubahiro bikomeye cyane nagize mu buzima bwanjye, ntanga kandi nzahora nitangira igihugu cyanjye, ntabwo bizigera bihinduka.”
Nk’uko ikinyamakuru Daily Mirror cyabitangaje, ni uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’i Burayi ‘UEFA’ yamaze gutumiza umusifuzi Danny Desmond Makkelie kugira ngo atange ibisobanuro ku myitwarire yagize mu mukino, bikaba bivugwa ko ashobora guhanwa imikino itatu adasifura.
Ikipe ya Portugal niyo yari yabanje gutsinda ibitego bibiri ku munota wa 11 na 38 byose bitsinzwe na Diogo Jotta mu gihe ibindi bibiri bya Serbia byatsinzwe na Mitrovic ku munota wa 48 na Filip Kostic ku munota wa 80.
Serbia yarangije ari abakinnyi 10, kuko Milenkovic yahawe ikarita itukura ku munota wa 2 w’inyongera nyuma y’iminota 90.
Rutahizamu Aleksandar Mitrovic na we yaraye akoze amateka yo kuba umukinnyi umaze gutsindira ibitego byinshi Ikipe y’Igihugu ya Serbia kuko yaraye yinjije igitego cya 39 mu mikino 63 amaze kuyikinira