Umunya Kazakhstan Yevgeniy Fedorov yegukanye agace kambere k’amarushanwa ya Tour du Rwanda 2020

0
803

Kunshuro ye yambere aje kwitabira Tour du Rwanda, Umunya Kazakhstan Yevgeniy Fedorov  w’imyaka 20 yegukanye agace kambere k’amarushanwa ya Tour du Rwanda 2020 kari kagizwe n’ibirometero 144,4 bigize urugendo rwa Kigali-Rwamagana- Kigali (kimironko) .




Uyu muhungu nubwo atari amenyereye uyu muhanda, yaje kwegukana insinzi nyuma yogukoresha igihe kingana n’ amasaha abili, iminota mirongo ine n’ine n’amasegonda mirongo itanu n’icyenda.




Mubanyarwanda bashoboye kuza mumyanya yabugufi babanjirijwe n’uwitwa Byukusenge Patrick wasizweho n’uwabaye uwambere amasegonda agera kuri  20 akaba yakurikiwe n’abandi bakinnyi bari kumyanya ya 8 ndetse na 13 mu irushanwa  ryose barimo Samuel ndetse na Manizabayo.




Uyu mukinnyi Federov akaba yahise yambikwa umupira w’umuhondo (Skol ) doreko iri nomu baterankunga bakuru b’uyu mukino ndetse hakaba hahise hafatwa n’amafoto y’urwibutso arikumwe n’abatandukanye barimo n’umuyobozo w’umukino w’amagare murwanda (FERWACY).




Kubijyanye n’ibihembo, uyu mukinnyi akaba mubyukuri yihariye umubare munini w’ibikombe byatanzwe muri aka gace k’irushanwa, abandi bakaba bazashakirishiriza muduce dusigaye turimo n’akazakorwa kumunsi w’ejo kagizwe n’urugendo Kigali-Huye aho bazakora ibirometero bigera ku ijana na Makumyabili na metero magana atanu.




Bikaba biteganijwe ko bazahaguruka i Kigali isaa yine bakagera i Huye i saa saba n’igice z’amanywa hanyuma kumunsi ukurikiyeho bakazerekeza i Rusizi aho bazakora ibirometero bigera Ku 142.




Mudushya twaranze aka gace k’irushanwa hakaba harimo ijambo ryavuzwe n’uwaruhagarariye uruganda Skol aho yabajijwe n’umunyamakuru uko abantu bakunze ibinyobwa bya Skol agasubizako gukunda amagare bihwanye nogukunda skol !!




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here