Umukozi ushinzwe Icungamutungo (Manager) muri Cooperative Ingenzi za Huye : Deadline: 30-12-2022

0
1418

COOPERATIVE INGENZI ZA HUYE

HUYE/NGOMA                                                               

ITANGAZO RY’AKAZI

Koperative INGENZI ZA HUYE iherereye mu karere ka Huye,umurenge wa Ngoma,Intara y’Amajyepfo irifuza gutanga akazi ku umukozi ushinzwe icungamutungo (Manager) mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi n’icungamutungo.




Inshingano z’ingenzi z’umucungamutungo ni izi zikurikira:

  • Gufasha koperative umunsi ku munsi mu guhuza (coordination) ibikorwa bya koperative no kuyobora abakozi ba koperative,
  • Gukorana n’inzego z’ubuyobozi za koperative gushyiraho igenamigambi rinoze mu gufasha iterambere rya koperative;
  • Gukorana n’abakozi no kubafasha gutegura raporo y’icungamutungo n’icungamari rya koperative buri kwezi no mu kindi gihe raporo zikenewe n’ubuyobozi,
  • Kunoza imikoranire ya koperative n’abandi bafatanyabikorwa ;
  • Gutegura no kwishyura ku gihe  imisoro yose ya Leta;
  • Gucunga umutungo wa Koperative;
  • Gukora n’akandi kazi kose ka ngombwa no mugihe bisabwe n’ubuyobozi bwa Koperative.




Ushaka ako kazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba afite impanyabumenyi ya kaminuza mu Ibaruramari n’Icungamutungo,
  • Kuba afite uburambe mu kazi nibura  bw’imyaka itatu  mu icungamutungo /ibaruramari
  • Kuba ari inyamugayo kandi ashobora kuyobora abakozi;
  • Kuba afite ubumenyi kuri logiciel ya QuickBooks ikoreshwa mu ibaruramari;
  • Kuba afite ubumenyi ku mikorere n’amategeko agenga koperative mu Rwanda;
  • Kuba ashobora guhita atangira akazi no gukorera mu Karere ka

Abifuza ako kazi  bagomba kwandika basaba akazi bakohereza na CV zabo n’impanyabumenyi iriho umukono wa Noteri bitarenze ku itariki ya 30 Ukuboza  2022

Email boherezaho ni: ingenzizahuye22@gmail.com

Abujuje ibisabwa nibo bazemererwa gukora ikizamini cy’akazi.

Bikorewe I huye kuwa 24 Ukuboza 2022

Bishyizweho umukono na:

Umuyobozi wa Koperative

INGEZI ZA HUYE

…………………………………………………………

Attachment:itangazo-ryakazi-cooperative-ingenzi-za-huyea7b966f1928c174c97b6e7f68a255d34



















LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here