Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki(……) urikubica bigacika mu ndirimbo yise “Why” aherutse gukorana na Diamond Platnumz, yahaye impano umukunzi we Uwicyeza Pamella, ni impano ya ya Telefoni yo mu bwoko bwa IPhone 13 max pro.
The Ben yahaye impano ihenze umukunzi we Uwicyeza Pamella aherutse kwambika impeta y’urudashira.
Ni mu mashusho Uwicyeza Pamella yagaragaje binyuze kuri Instagram ye maze ashimira umukunzi we The Ben wamuhaye impano ya telefoni yo mu bwoko bwa IPhone 13 max pro ihagaze agaciro ka miliyoni n’ibihumbi magana atanu y’amanyarwanda.
Uwicyeza Pamella yagize ati “Iyi mpano ivuye kuri fiance wange. The Ben sinkukwiriye rwose”.
Urukundo rwa The Ben na Uwicyeza Pamella rwatangiye mu mpera za 2019 bimenyekana 2020 hanyuma 2021 The Ben amwambika impeta y’urudashira.