Umugore wa Cristiano Yabwiye amagambo akomeye umuhungu wa Lionel Messi kw’isabukuru ye y’amavuko!!

    0
    1272

    Ihangana hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi burya ngo rishira umusifuzi akimara kuvuza ifirimbi ya nyuma kuko hanze y’ikibuga ni inshuti ndetse n’imiryango yabo iragendererana!

    Ibi byagaragaye cyane aho kuri Instagram ya Georgina Rodriguez umugore wa Christiano yanditse kuri uyu wa mbere yerekana ko umubano hagati y’imiryango usa nkaho ari mwiza cyane.

    Wari umunsi w’amavuko w’umuhungu wa Messi ariwe Thiago Messi kuri uyu wa mbere  tariki ya 2 Ugushyingo,maze abicishije kuri instagram umufasha wa Cristiano asubiza inyandiko yashyizwe ahagaragara na Antonela Rocuzzo umugore wa Messi, agira ati:

    “Isabukuru nziza Thiaguo,  Ntabwo mfite amagambo yo kukubwira ahagije gusa uri byose kuri twe”.

    Inyandiko ya Antonela yashyize ahagaragara, Thiago yari yambaye ishati ya Barcelona aberewe cyane!

    Uyu mugore wa Messi we yari yanditse kurukuta rwe ati: “Buri gihe iyo umwenyura aba ari amahoro kuri njyewe, Turagukunda. kandi njyewe nzakomeza kugusoma, nubwo utabikunda”!

    Izo nyandiko z’aba bagore b’ibyamamare zakurikiranwe n’abasaga Milliyoni ebyiri 2 ako kanya ndetse isi yose muri rusange  iboneraho kwifuriza Isabukuru nziza iyi Mfura ya Lionel Messi.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here