Uyu mugore ureshya na metero 2.057 afite amaguru maremare cyane kuko yihariye metero 1.34, akaba ashyirwa kumwanya wa kabiri ku isi mu bafite amaguru maremare aho akurikira umwana w’imyaka 16 witwa Maci Currin ukomoka Austin muri Texas.
Uyu mugore Rentsenkhorloo, ukomoka mugihugu cya Mongolia ariko ubu akaba atuye muri Leta ya Chicago muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yabyawe n’ababyeyi barebare barimo se na nyina bafite uburebure bwa metero 2.08.
Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko nta kintu akunda nko kwambara agakabutura gato kugira ngo buri wese arebe amaguru ye.
Ati “Nkunda kwambara amakabutura n’inkweto ndende kugira ngo amaguru yanjye arusheho kuba maremare.Nkunda amaguru yanjye maremare kandi ntekereza ko ariyo atuma mba muremure.”
Uyu mugore yavuze ko nubwo yemera ko afite amaguru maremare kurusha abandi ku isi ariko ngo adashishikajwe no kujya guhatanira kwinjira mu gitabo cy’abafite udushya ku isi Guinness Book of World Records.
Uyu mugore yavuze ko akaga gakomeye ahura nako ari ukubura imyenda imukwiriye ndetse no gukubita umutwe ku bikuta kubera uburebure bwe.
Yagize ati “Amazu menshi ni magufi cyane.Nanga gukubita umutwe ku bisenge, Kubona imyenda n’inkweto birangora cyane.
Nagerageje kujya kugura imyenda mu masoko menshi hano muri Amerika ariko narayibuze. Ngerageza kugurira imyenda imwe kuri interineti.”
Uyu mukobwa yavuze ko agitangira ishuri yareshyaga na mwarimu we [1,68m] ariko ngo ku myaka ye kubona imyenda myiza ashaka bitamukundira.
Uyu mukobwa ngo nubwo atasagariwe n’abanyeshuri bagenzi be ariko ngo akiri muto yumvaga atewe ipfunwe n’indeshyo ye.
Uyu mukobwa kandi yavuze ko ubu atagitewe ipfunwe n’uko ari muremure cyane kuko ngo yabonye ko kuba afite uyu mwihariko bimugira umuntu udasanzwe.
Yanavuze ko ubu asigaye ahabwa akazi ko kumurika imideli kubera uko areshya gutangaza benshi mu bamubona!