Uko wamenya niba akazi katangajwe/Kashyizwe ku isoko ari ukuri cyangwa ari ubutekamutwe. Inama 10 kubakunzi b`urubuga “AMAREBE.COM”

0
3265

Bakunzi bacu;

nkuko tudasiba kubagezaho amakuru mashya ajyanye n`akazi ndetse n`andi mahirwe atandukanye  twifashishije imbuga zacu zitandukanye,tunejejwe nokongera kubagezaho bimwe muby`ingenzi ukwiriye kwitaho ndetse no kwitwararika kugirango ubashe kubyaza umusaruro ikorana buhanga aho kugirango ribe ryaguteza ikibazo cyangwa ngo riguteshe umwanya wawe doreko igihe ari amafaranga.




Nubwo ikipe y`amarebe ikora uko ishoboye ngo ibagezeho amakuru yizewe, ariko nkuko mujya mubibona ntihabura bake bitwikira ikoranabuhanga bakaba barangaza, babeshya ndetse bakaba banakwiba abakoresha ikoranabuhanga mukazi kabo ka burimunsi cyangwa se murugendo rwo kwishakira akazi bakoresheje ikoranabuhanga yaba muri rusange cyangwa kumbuga zacu.

Aba barimo abakwaka nimero zawe bagusaba ngo ubucuti bwihariye, bagusezeranya imirimo idasanzwe; bakwereka bizinesi (Busness) zunguka vuba ndetse ntibanatinye gutesha umutwe ababyeyi na bashiki bacu bakoresha imbuga nkoranya mbaga.

Nubwo twagerageje kurinda abakunzi bacu ngo batazagerwaho n`izi ngaruka z`abakoresha nabi ikoranabuhanga tubinyujije mungamba zitandukanye twafashe zirimo guha gusa ba admin uburenganzira bwo kwandika kumbuga nkoranya mbaga zacu;gukura kurubuga umuntu wese ugerageje kubangamira umwe mubadukurikira cyangwa gukora igikorwa kitajyanye n`intego z`amarebe (Kubasangiza amakuru ajyanye n`akazi ;scholarships ndetse n`andi makuru yingenzi) ndetse nogushyira link kuri buri tangazo twabonye ushobora kwifashisha ureba aho ryaturutse; twahisemo no kukwegeraniriza ibimenyetso 10 nawe bishobora kukwerekako akazi cyangwa amahirwe ugiye kugerageza bishobora kuba bitujuje ubuziranenge  ibyo bakunze kwita SCAMS.




  1. Guhamagarwa n`uwiyise umukoresha 

Mugihe uhamagawe n`uwiyise umukoresha akubwirako yabonye umwirondoro wawe (CV) kuri internet akayikunda akabona yaguha akazi ariko ugasaga abanza gusa nkuguteguza anakubwira ibyo uraza gusubiza abandi bakorana baraza kuguhamagara nyuma ye icyo gihe uzagire amakenga utekereze kabili mbere yo kumuha umwanya wawe cyangwa andi makuru azaba arimo kugusaba.

2. Guhamagarirwa akazi utigeze usaba

Nuramuka uhamagwe n`uwiyise umukoresha agutumira mukizamini cy`akazi cyaba icyanditse cyangwa icyo muburyo bw`ibiganiro nyamara utarigeze usaba ako kazi aho nabwo uzagire amakega cyane kuko ashobora kuba yarabonye contacts zawe aha cyangwa ahandi doreko isi yanone yabaye umudugudu hifashishijwe ikoranabuhanga.

3. Gusezeranywa igihembo cy`ikirenga

Nubona igihembo cy`ikirenga ugereranije n`akazi bavugako barimo gushakira umukozi ndetse katanahuye n`imvune,ubushobozi cyangwa umwanya ukenewe mugukora ako kazi uzashishoze cyane kuko bishobora kuba ari umutego bateze uwifuza gushaka ako kazi




4. Akazi kakorohereza kuburyo bukabije uburyo bwo kugakora

Mugihe ubonye akazi kakorohereza muburyo bukabije uburyo bwo kugakora (amasaha make bikabije mucyumweru;kakwemerera kugakora uko ubitekereza n`ibindi nkibyo kandi ngo ugakomeza guhembwa neza uzagire amakenga cyane gashobora kuba atari akazi k`ukuri.

5. Akazi gafite inshingano n`ibisabwa bidasobanutse

Ubundi akazi k`ukuri kagomba kuba gafite kuburyo busobanutse inshingano ndetse n`ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje kugirango nyine bazabone umukozi ukwiriye gukora aka kazi.

Mugihe rero uzabona ibi tuvuze haruguru bitasobanuwe neza  nko kuvuga ngo usaba akazi agomba kuba yujuje imyaka; agomba kuba yarize etc.. uzitondere gusaba aka kazi cyangwa kugatakazaho umwanya wawe.




6. Gusabwa ikiguzi icyo aricyo cyose ngo uhabwe akazi

Ubundi gusaba akazi muri rusange by`umwihariko mu Rwanda ntibisaba kugira ikiguzi nagitoya utanga. Igihe rero uwiyise umukoresha agusabye ikiguzi icyo aricyo cyose ( essence, ama inite;banza ugure iki cyangombwa;ntegera aka moto etc..) ngo aguhe cyangwa agufashe kubona akazi yashyize ku isoko uzamugendere kure kuko iki nikimwe mubimenyetso simusiga ko ako kazi ari SCAM.

7. Gusezeranywa ubukire bwihuse

Nubona akazi kagusezeranya ubukire bwihuse ( kuba umukire Ngo mumunsi umwe;mukwezi kumwe  cyangwa kunguka cyane washoye ubusabusa) uzakagendere kure unashishoze cyane kuko iki ni ikimetso kibi cy`akazi cyangwa busness bitari ukuri.




8. Uburyo bw`itumanaho butaribwo/bwuzuyemo amakosa

Ubundi umuntu cyangwa ikigo gitanga akazi bakagombye kuba nibura hari ubumenyi bwibanze bafite mugutumanaho cyangwa kuvugana n`abasaba akazi.

Mugihe rero ubonye amakosa y`imyandikire akabije mubutumwa;mu ibaruwa cyangwa email y`uwiyise umukoresha uzagire amakenga kuko nacyo cyaba ikimenyetso cy`isoko itizewe y`akazi.

9. Kutagaragaza contacts/Adress z`uvuga ko atanga akazi

Muby`ukuri utanga akazi yakagomye kugaragaza muburyo busobanutse aho abarizwa,aho akorera n`uburyo yaboneka kugirango abashaka akazi babe bamusura cyangwa bagire nibyo bamusobanuza kuri ako kazi igihe bibaye ngombwa. Mugihe rero ubuze izi adress by`umwihariko ku itangazo ry`akazi uzashishoze ndetse nibiba ngombwa ukirengagize.

10. Gusabwa amwe mumakuru y`ibanga kandi utaranahabwa akazi

Mugihe mugusaba akazi ubonye ko utangiye gusabwa amakuru y`ibanga nk`imibare cyangwa amagambo yawe y`ibanga, nimero za conte ya Banki n`ibindi, uzitondere aya mahirwe kuko ashobora kukubera umutego w`abatekamutwe.

 

Icyitonderwa: Bakunzi bacu, ntituvuzeko burigihe ibi ari ihame ntakuka ko igihe cyose ubibonye cyangwase ubonye kimwe muribyo bizaba bivuzeko ari ubutekamutwe,ahubwo ni ukugirango nawe usoma iyi nkuru uzajye ubyitaho kugirango nunahitamo kudepoza cyangwa gukora ibyo bagusabye uzabikore kugiti cyawe kandi witeguye nokwakira ingaruka zakubaho zose (At your own risk)

Turangije tukwibutsako akazi tubasangiza kadasaba ikiguzi nakimwe kandi ko igihe wabikora byaba ari kugiti cyawe.

Igihe ugize imbogamizi cyangwa impungenge, kudepoza kuri uwomwanya wabyihorera ariko ukanatumenyesha ukoresheje email :amarebecweb@gmail.com kugirango natwe tugufashe gukurikirana no gufata izindi ngamba.

Amahirwe masa










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here