UEFA yemereye 30% by’abafana  gusubira kuma stade !

    0
    567
    PARTIDO DE OCTAVOS DE CHAMPIONS LEAGUE ENTRE REAL MADRID Y MANCHESTER CITY EN EL SANTIAGO BERNABEU. GOL DE ISCO

    Nyuma y’iminsi itari micye ishize imikino y’umupira w’amaguru ifunguwe, ntamufana n’umwe ugaragara ku kibuga, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kumugabane w’uburayi UEFA ryasanze bikwiriye ko ibyishimo by’abafana byongera kugaruka kuma stade. 

    Hashingiwe kubyifuzo by’abaterankunga b’amakipe ndetse n’amakipe yo mubihugu bitandukanye y’iburayi, UEFA yemeye ko stade zajya zakira nibura 30% by’abafana bakirwaga na stade,

    kugira ngo ubucuruzi butandukanye bwahagaze bukomeze ndetse n’amakipe yarari mubihombo yongere azamuke.

    Abo bafana ba 30%  nibo amategeko yaho abemerera, kandi bikazatangirana n’imikino mpuzamahanga izatangira mucyumweru gitaha.

    UEFA ikaba izakomeza gukurikirana uko ibintu bimeze, ariko abayobozi bayo bakaba bemeza ko igihe kigeze ngo abaterankunga basubire ku bibuga,

    ibyo bikaba bizagabanya ingaruka z’ubukungu  ziri mumakipe zatewe no kubura abafana.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisanhize  abandi bakunzi ba ruhago.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here