Bakunzi b`urubuga amarebe.com, ntidushidikanyako benshi muri mwe bitabaye ubwambere mwumva izina ry`icyamamare Mikhail Kalachnikov (KARACINIKOVE), uyu akaba ari we wakoze imbunda ntoya izwi ku izina rya KALACHNIKOV (KARACINIKOVE) nayo yanditse izina muburyo bukomeye muntambara zitandukanye zabereye kuri iyisi dutuyemo nkuko tuzabibasobanurira munkuru zacu zitaha.
Mikhail Kalashnikov ni muntu ki?
Mikhail Kalashnicov ni umusirikari wavukiye mugace ka Kouria, Altai Governorate mugihugu cy` uburusiya, akaba yaravutse ku italiki ya 10 ugushyingo 1919. Uyu mugabo kandi, inyandiko nyinshi zivugako yari umwana wa 17 mumuryango wari ucyennye cyane w`abana 19 akaba kandi ababeyi be bari Aleksandra Frolovna Kalashnikova ndetse na Timofey Aleksandrovich alashnikov.
Mumikurire ye, uyu mugabo Kalachnikov yagiye ahura n`ibizazane bitoroshye nk`uburwayi bukomeye yahuye nabwo mumwaka w`1925 nukuvuga igihe yari afite imyaka 6 gusa, aho habuze gatoya ngo yitabe Imana; kuba we n`umuryango we barahoraga bavanwa mubyabo n`umunyagitugu wayoboraga leta zunze ubumwe z`avasoviyete witwaga Joseph Staline nkuko abenshi mushobora kuba mumuzi n`ibindi binyuranye…..
Kumyaka 19 gusa ni ukuvuga mumwaka wa 1938, mikhail Kalachnikov yinjiye igisirikare aza noguhita ajya mu ishuli rya Kiev ryigishaga gutwara ibimodoka by`intambara (Charrs de combat). Kubera ubwitange n`ubuhanga Kalachnikov yagaragaje muri iryo shuli, umusilikari mukuru witwaga maréchal Joukov yamwohereje gukurikira amasomo y`ibirebana no kubaka ibimodoka bya gisilikari.
Nkuko twatangiye tubivuga, ibyago bye byakomeje kwiyongera kuko mumwaka w`1941 yaje kurasirwa urutugu mukimodoka cy`intambara yaratwaye mumirwano yo kubuza abadage kwinjira mumurwa mukuru Mosuku (Moscou), aho yamaze igihe kirekire mubitaro yitabwaho n`abaganga ari nawo mwanya yakoresheje atekereza ukuntu yakora imbuna ntoya ariko ikora vuba cyane kurusha izo abadage bari bamurashishije.
Atewe akanyabugabo n`umusirikali mukuru maréchal Nikolaï Voronov wari ukuriye ibimodoka by`intambara, mumwaka wa 1947 Kalachnikov yahise akora imbuna ihuye n`inzozi ze ikaba ari nayo yamamaye ku izina rya AK-47 (Automatic Kalachnikov-47) ikaba yarahise izamura cyane izina rya leta zunze ubumwe bw`abasoviyeti nyamara bikaba ntacyo byigeze bihindura kumutungo bwite wa Mikhail Kalachnikov kubera imiterere y`ubutegetsi bwariho icyo gihe yo gukorera hamwe (communisime na socialisime)
Kubera ibikorwa by`indashyikirwa uyu mugabo yakomeje gukora, yaje kuba ikirangirire mugihugu cye ariko no kwisi yose kuko yakomeje kujya ahabwa ibihembo bitandukanye ndetse n`imidali y`ishimwe. Yaje kandi kubona impamya bumemyi y`ikirenga mubumenyi n`ikoranabuhanga mumwaka w` 1971, aza guhabwa ipeti rya general mumwaka w`1994, aza kugirwa umudepite ndetse anashinga uruganda rukora intwaro ahitwa Ijmach.
Ni iki se Kalachnicov yavuze mbere yuko apfa?
Kubera ukuntu imbunda ak-47 yamamaye ku isi yose, umugabo Kalachnicov yavuzeko aterwa ishema ryinshi n`ibyo yavumbuye ariko akanababazwa cyane nuko imbunda ye izanakoreshwa n`i byihebe.
Ubwo yasuraga igihugu cy`ubudage kandi yongeye ho ati <<Byari kumbera byiza cyane iyo nkora igikoresho kindi abantu bazajya bakoresha ndetse kikanafasha aborozi nk`akamashini gakata ubwatsi bw`amatungu aho kuba narakoze imbunda!!>>
Mumyaka mike kandi mbere yuko apfa (2009), yongeye kuvuga ko atishimiye ko abanyabyaha bose bazajya bitwaza cyangwa bakanakoresha imbunda yahimbye.
Kumyaka ye hafi 94, icyamamamare Mikhail Kalachnikov yitabye Imana ku itarili 23/12/2013 azize uburwayi bwo munda.