Transiferi iri kuvugwa mumupira w’amaguru Ku wa mbere, 17 Kanama 2020

    0
    489

    Bakunzi b’amarebe sport, mugihe abatari bakeya bakomeje kuvuga byinshi Kumukino ikipe ya Barcelona yatsinzwe mo akayabo k’ibitego n’ ikipe ya Bayen Munich, transferi zitunguranye zirimo guhwihwiswa mubinyamakuru bitandukanye kumugabane w’i Burayi!

    Biravugwa ko Lionel Messi w’imyaka 33 y’amavuko yiteguye kuva muri Barcelona – ndetse abantu batangiye kubinuganuga nyuma yaho atsindiwe na Bayern Munich ibitego 8 kuri 2.

    Ibi bivuzwe nyuma yigenda ry’umutoza Quique Setien nawe uherutse kwirukanwa nyuma y’uwo mukino batsinzwemo ibitego.

    Kimwe mubinyamakuru byandika iby’imikino kumugabane w’iburayi cyatangaje ko ikipe ya Manchester City ihagaze kumuryango Lionel Messi azasohokeraho kuko ngo baramushaka kugiciro cyose azaba yifuza.

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here