Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yambitse impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella.
Ibi byabereye mu birwa bya Maldives aho bamaze iminsi bari kuruhukira.
Umuvandimwe wa Uwicyeza Pamella yanditse kuri Instagram agaragaza ibyishimo yatawe n’intambwe aba bombi bateye.
Pamella ni we mukobwa rukumbi wakundanye na The Ben mu buryo buzwi na bose kuva uyu musore yatangira kwitwa icyamamare mu 2008.