Tera akajisho kunzu 10 ndende kurusha izindi ku isi!

0
4723
Ifoto igaragaza inyubako ya Tapei 101

Bakunzi b`urubuga “amarebe.com” nkuko munkuru zacu zabanje twababwiye ibintu binyuranye biba biruta ibindi  kuri iyi si dutuyemo nk`ibihugu biruta ibindi, ibifite ingabo zikomeye kuruta izindi, ibihugu bitoya kuruta ibindi, uko imibumbe irutana n`ibindi, uyumunsi urubuga rwanyu rwifashishije izindi mbuga zitandukanye rwabegeranirije urutonde rw` inyubako 1o zisumba izindi ku isi.

Birashoboka ko waba waragize amahirwe yo gusura zimwe murizo cyangwa se ukaba utarashobora gusura n`imwe, ariko urutonde rukurikira rurakwereka uko zirutanwa uvuye kundende cyane ukagera kumwanya wa cumi.

1.  Burj Khalifa

Imwe mu mafotoigaragaza inyubako Burj Khalifa

Kuburebure bugera kuri m 828, iyi nyubako ya Burj Khalifa  ibarizwa mumugi wa Dubai muri Leta zunze ubumwe z`abarabu  iza kumwanya wa mbere munzu zisumba izindi zose ku isi.

Iyi nyubako ikaba yubakishije ahanini n`ibyuma bitandukanye ndetse n`ama beto (Beton) akomeye ikaba kandi yaranatekerejwe n`abahanga batekereje izindi nzu zikomeye ku isi zirimo nka Willis Tower yo mumugi wa Chicago ndetse na World Trade Center iri mumugi wa  New York muri amerika Ikaba kandi yaruzuye mumwaka wa 2010.

Ikindi gitangaje kuri iyi nyubako nuko ituwe n`abantu bagera kubihumbi 30 000 basangiye iminara y`iyi nyubako igera kuri 19,ibiyaga bihimbano, amahoteli agera ku 9 ndetse n`inzu nini y`ubucuruzi izwi ku izina rya shopping mall.

2. Shanghai Tower

Imwe mumafoto igaragaza inyubako Shanghai Tower

Umunara wa  Shanghai mugihugu cy`ubushinwa  uza kumwanya wa kabili munyubako ndende ku isi ndetse ikaza no kumwanya wambere munyubako ndende mugihugu cy`ubushinwa kuko ufite uburebure bugera kuri m 631.

Imirimo yo kubaka iyi nyubako ikaba yaratangiye mumwaka wa 2006 ikaba yaramaze imyaka igera kumunani (8).Iyi nyubako ndende mubushinwa,ikaba yarateguwe n`ikigo cy`abahanga muby`ubwabatsi cy`abanyamerika cyitwa Gensler ikabayariteganyirijwe gukoreshwa nka Hotel ndetse na za biro (Offices).Ubu iyi nyubako ikaba ifite ibyumba bigera kuri 320 byakoreshw nka hotel ndetse  na parking ishobora kwakira imodoka zigera 1 100.

3. Makkah Royal Clock Tower

Imwe mumafoto igaragaza inyubako Makkah Royal Clock Tower

Umunara witwa Makkah Royal Clock ubarizwa mugihugu cya Arabia  Saudi kuri m  601 z`uburebure ni inyubako iza kumwanya wa 3 munyubako ndende ku isi. Iyi nyubako ikaba ari iya Leta ikagira amagorofa 120,ikigo gikorerwamo inama (Conference center/Centre de Conference),Umusigiti, ndetse n`ikindi cyumba kinini cyo gusengeramo gishobora kwakira abantu bagera 10 000

Iyi nyubako kandi ikaba ifite inzu nini 5 z`ubucuruzi (malls) ndetse n`aho barebera ukwezi mugihe cy`ukwezi gutagatifu. Isosiyete yitwa Saudi Binladin Group akaba ariyo yubatse iyi nyubako.

4. Ping An International Finance

Makkah Royal Clock tower Hotel

Inyubako Ping An International Finance Centre ibarizwa mumugi wa  Shenzhen mugihugu cy`ubushinwa iza kumwanya wa kane munyubako ndende ku isi kuko ifite iburebure bugera kuri m 598. Iyi nyubako kandi ikaba yararangije kubakwa mumwaka wa 2017 ikaba ifite ikigo cyo gukoreramo inama,Hotel,amazu y`ubucuruzi ndetse hakanakoreramo ikigo cy`ubwishingizi cyitwa Ping An Insurance,ibyo byose bikaba bikorerwa mumagorofa agera ku 115 agize iyi nyubako.

5.  Lotte World Tower

Ifoto itwereka Lotte World Tower

Iyi nyubako yubatse mumugi wa Seoul mugihugu cya Korea y`amajyepfo. Kuburebure bwayo bwa m 554 iza kumwanya wa 5 munyubako ndende ku isi, imirimo yo kuyubaka ikaba yaratangiye mumwaka wa 2026 ikarangira  mumwaka wa 2016.

Iyi nyubako kandi ikaba ifite amagorofa 123 atandatu muriyo akaba ari munsi y`ubutaka ndetse ikaba ifite igisenge cyubatse kuburyo yakwihanganira imitingito ikaze.

6. One World Trade Center

Ifoto yerekana One World Trade Center

Iyi nyubako ifite uburebure bwa m 541 ikaba iza kumwanya wa 6 munyubako ndende ku isi ndetse no kumwanya wa mbere muri Leta zunze ubumwe za amerika zose.Ikindi twavuga kuri iyi nyubako ni uko yarangiye kubakwa mumwaka w`2014 igafata irizina bashaka kuyisimbuza iyitwaga World Trade Center yasenywe n`igitero cy`ubwiyahuzi abenshi bazi nk`igitero cyo kuya 9/11.

7. Guangzhou CTF Finance Centre

Ifoto yerekana Guangzhou CTF Finance Centre

Iyi nyubako ibarizwa mumugi wa Guangzhou mumajyepfo y`igihugu cy`ubushinwa ifite uburebure bwa m 530, imirimo yo kuyubaka ikaba yararangiye mumwaka w`2016 ikaba ikorerwamo imirimo itandukanye irimo amazu manini y`ubucuruzi azwi nka shopping mall,ama biro (offices) ndetse na Hotel inabonekamo kimwe mucyuma kizamura abantu mumiturirwa (Elevator) kihuta kurusha ibindi ku isi kuko gifite umuvuduko wa km 71 mu isaha.

Icyo twakongeraho ni uko iyi nyubako isangiye uyu mwanya n`indi nyubako yitwa  Tianjin CTF Finance Centre binganya uburebure ndetse zikaba ziboneka mumugi umwe.

8. China Zun

Ifoto yerekana . China Zun

Uburebure bwa m 508 bushyira iyi nyubako kumwanya wa 8 munyubako ndende ku isi, Ikaba iteganyirijwe kuzakorerwamo ubucuruzi bukomeye mumugi wa Beijing ikaba kandi yarubatswe nan`ikigo cy`ubwubatsi cyitwa  CITIC Group.

9. Tapei 101

Ifoto igaragaza inyubako ya Tapei 101

Inyubako ya Tapei 101 yo mugihugu cya Taiwan, ni inyubako ibarizwa mugihugu cya Taiwan. Uburebere bwa m 508 buyishyira ku mwanya wa 9 munyubako ndende cyane ku isi kandi ikaba yarigeze kujya kumwanya wambere munyubako ndende ku isi mbere yuko icibwaho n`izindi nyubako nkuko twazivuze.

10. Shanghai World Financial Center

Ifoto itwereka inyubako ya Shanghai World Financial Center

Iyi nyubako ifite uburebure bwa m 491 ikaba yararangiye kubakwa mumwaka w`2008 ikanagira amagorofa 101 ikaba ikorerwamo ubucuruzi mpuzamahanga, ikagiramo Hotel,ama offices n`indi mirimo itandukanye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here