Sultan Kosen, umuntu muremure ku isi 2020

0
3730

Ese waruzi umuntu ufite uburebure budasanzwe ku isi 2020?

Uyu mugabo Sultan Kosen ufite uburebure budasanzwe yavutse mu mwaka w’ 1982 taliki ya 10 ukuboza ahitwa Mardin ho mu majyepfo y’igihugu cya Turikiya (Turkey) mu muryango w’abahinzi.

Uyu Sultan kurubu niwe uyoboye urutonde rw’udushya ndetse n’imirimo y’indashyikirwa kwisi rumenyerewe nka Guiness world record.




Uyu mugabo w’imyaka 38 ufite uburebure bungana na metero 2.51m yatangarije ibinyamakuru bitandukanye ko ibintu bimugora mubuzima ari ibi bikurikira:

1. kugenda n’amaguru kuko ngo bimusaba kwitwaza inkoni kandi         akagenda yunamye bitewe nubu burebure bwe budasanzwe!

2. Gusuhuza abantu, nabyo ngo biramuvuna cyane kuko bimusaba kubanza kunama cyane.

3. Kubona imyenda n’inkweto bimukwira ngo nabyo biramugora cyane.




Nubwo uyumugabo aza kumwanya wambere muburebure, hari abandi batari bakeya bamugwa muntege nk’abitwa:

Brahim Takioullah ufite uburebure bwa m 2.46;

Umunyafurika Morteza Mehrzad nawe ufite m 2.46;

Dharmendra  Pratap singh ufite m 2.45;

Zhang  Juncai ufite m 2.41

N’abandi.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here