Sugira urimo kwifuzwa na Rayon cyane APR yarahiye ko itaramurekura itabonye amafaranga imwifuzamo!

    0
    468

    Rutahizamu wa APR FC sugira Ernest yitezwemo amafaranga azava muri ekipe iyo ariyo yose yakwifuza kumugura yaba iyo Mu Rwanda cyangwa se iyo mu mu mahanga nk’uko zimwe muri zo zagiye zigaragaza ko zimwifuza. Izo ni nka Rayon sporo ndetse n’anadi ma ekipe yo muri Maroc.

    Sugira Ernest wari umaze amezi 6 muri Rayon Sports aho yari yaratijwe n’ikipe ya APR FC arimo kwifuzwamo amafaranga Atari make n’ubwo Atari yatangazwa. Inkuru igera ku amarebe.com aravugako Rutahizamu arimo kwifuzwa n’ama ekipe menshi hano Mu Rwanda harimo na Rayon Sports ndetse binavugwa ko yo yarangije kumuha Miliyoni 6 mw’ibanga rikomeye kugira ngo akomeze ayikinire undi mwaka wose.

    Sugira rero kuri ubu akaba ari mu gihirahiro gikomeye, arimo kwibaza ukuntu APR FC irimo kumuzirika nyamara nayo isa nkaho iri mukuri kuko amasezerano ifitanye n’uyu rutahizamu azarangira mu mwaka utaha w’imikino. Ibi bivuzeko Sugira akiri mu maboko ya APR FC niyo yemerewe kumutanga cyangwa se kumugumana!




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here