Sugira Ernest yitabajwe mumavubi igitaraganya nyuma y’umukino wabanje banganyije atarimo!!

    0
    810

    Ninyuma yaho hari hasohotse urutonde rw’abantu 7 bagomba gusezererwa mumwiherero ikipe y’igihugu yari irimo maze na Sugira akabigenderamo bitewe n’imvune yari yagize kumyitozo ya mbere.

    Uyu rutahizamu usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports yitabajwe nyuma y’aho amavubi anganyije ndetse abatoza ngo bakaba bahamya ko ashobora kongeramo abandi imbaraga nk’umukinnyi umenyereye amarushanwa.

    Ku cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020, nibwo abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi bayobowe na Mashami Vincent, batumije rutahizamu Sugira Ernest utari warajyanye na bagenzi be i Praia muri Cape Verde ubwo Amavubi yagwaga miswi 0-0.

    Sugira Ernest ni umwe mubakinnyi ngenderwaho nubwo atakunze guhirwa mumakipe asanzwe yagiye akinira nka APR cyangwa se na Rayon hombi  akaba ntabigwi bitangaje yagize. Gusa muri ekipe y’igihugu ajya abikora Kandi abafana bakamukunda.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here