Suarez nyuma yo kubura amahirwe yo gukinana na Christiano muri Juventus yerekeje muri Atletico Madrid!

    0
    551

    Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Urguay Luis Suarez byamaze kwemezwa ko yerekeje muri ekipe ya Atletico Madrid nyuma yo kuva muri Barca yari amazemo imyaka itari mike.

    Luis Suarez nyuma y’uko amasezerano ye arangiye muri ekipe ya Barca ibye ntibyavuzweho rumwe na bose, bamwe bibazaga niba arakomeza amasezerano na Barcelona ndetse akagumana na mucuti we Kizigenza  muri iyi ekipe Lionel Messi, abandi bagatekereza ko ashobora gusanga Christiano Ronaldo muri Juventus dore ko naho bamwifuzaga cyane!




    Gusa  byaje kurangira Diego Simeone wa Atletico Madrid amwegukanye cyane ko yabonaga ko mubusatirizi bwe haburamo ubwenge ndetse n’ubushobozi budafitwe na bose,

    Yatangaje ko we yari akeneye umuntu nka Luis Suarez ukuze mumutwe uzi icyo gukora imbere y’izamu , yagize  ati “muramuzi cyane sinamuvugaho byinshi ibikorwa bye birivugira, icyo mbijeje nuko mugiye kubona impinduka”

    Suarez yarangije kubonana n’umuyobozi w’iyi ekipe Miguel Angel Gil Marin, ndetse bemeranyije ko azatangira kubakinira mu mpeshyi itaha.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 33 ntiharamenyekana neza imyaka ashobora gusinyira  iyi Atletico!

    Twandikire muri comment, ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyinkuru unayisangize inshuti n’abavandimwe.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here