Sobanukirwa n`imashini bashyiramo abana bakivuka

0
1237

Bakunzi burubuga amarebe.com, umunsi umwe wigeze kujya kubyarira kwa muganga cyangwa se ujya gusurayo umubyeyi wabyariyeyo. Birashobokako umwana amaze kuvuka bahise bamutandukanya na mama we, bamujyana mucyumba cyihariye, gisukuye cyane kandi kirimo imashini nyinshi, ndetse nabaganga banyuranamo bita kumpinja zari aho hanyuma uwawe nawe akitabwaho hamwe n`abo bana bandi.

Icyo cyumba cyita  kumpinja zikivuka kugeza nibura kuminsi 28 uhereye igihe umwana yavukiye bacyita  Neonatology/Neonatologie, naho imashini nini wabonyemo zitwa Infant incubator abantu benshi bazi nka Couveuse (Soma kuveze). 

Iyo mashini yitwa couveuse se imarira iki umwana uyirimo?

Urugero rwa couveuse itarimo umwana

Iyi mashini rero ikaba yifashishwa nkigikoresho umwana ashyirwamo kugirango abone ubushyuhe buri kugipimo kingana nubushyuhe bwomumubili wumuntu (36.5-37.5 degre selecious), kugirango umwana bamurinde urusaku no kuba yakwanduzwa indwara iyo ariyo yose (Infection),kugirango ahabwe umwuka woguhumeka (Oxygene/Oxygen) ndetse no kugirango akurikiranirwe imikorere y`umutima (cardiac Monitoring).

Koko se Couveuse/infant incubator ni imashini bashyiramo umwana wavutse atagejeje igihe?

Nyuma yo kuganira nabantu batandukanye bakora mubitaro muri rusange, ariko no munzu zita kubana bakivuka byumwihariko, amarebe.com yasanze imvugo ikoreshwa nabantu benshi ivugako neonatologi ndetse na za couveuse bigenewe abana bavutse batujuje igihe atariyo neza kuko iyi nzu ishobora nokwakira abana bavukiye igihe ariko bafite ibindi bibazo  bisaba kwitabwaho muburyo bw`umwihariko.

Muri ibyo bibazo twavugamo nko kuvuka umwana ananiwe cyane  cyangwa adahumeka neza kuburyo aba akeneye gufashwa guhumeka, igihe umwana yavukanye ingingo zimwe zituzuye cyngwa se zitameze neza, ubwandu butandukanye (infection) n`ibindi.

Mbese ni ibiki umwana ukivuka akorerwa igihe ari muri neonatologie?

Urugero rwa couveuse irimo umwana

Mugihe umwana ari muri neonatologie, abaganga bamukorera ibintu bitandukanye birimo kumugaburira  no kumuha imiti itandukanye hakoreshejwe uburyo bunyuranye burimo n`imashini (Perfusion), gufasha umwana guhumeka neza hifashishijwe imashine bita CPAP cyangwa se Patient ventilator, gupima no gukurikirana uko umutima utera,ndetse ningano y`umwuka (oxygen )umwana afite aribyo byitwa Patient monitoring.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here