Sarpong nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports azira gutuka Sadate yaba agiye gukinira Kiyovu!

    0
    498

    Rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong ari mu biganiro bya nyuma byo kwerekeza muri Kiyovu Sports,  bikaba birimo kuvugwako ashobora kugurwa n’iyi kipe miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda kandi akaazajya ahembwa miliyoni imwe buri kwezi.

    Sarpong yatandukanye na Rayon Sports imwirukanye kubera ‘imyitwarire mibi’ nyuma y’amagambo yatangaje kuri Perezida wayo Munyakazi Sadate avuga ko nta bushobozi afite bwo kuyobora ikipe.




    Umwe mu bayobozi ba Kiyovu abazwa kubyo kugura uyu Rutahizamu yasubije Ati:

    Twamaze kumvikana na we, tugomba kumwishyura Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda na we akadusinyira imyaka ibiri akazajya ahembwa miliyoni imwe buri kwezi.”

    Gusa nanone amakuru atugeraho nuko uyu musore atigeze asinyira Kiyovu ako kanya ahubwo yabahaye impamvu avuga ko hari indi kipe yo hanze bavuganye mbere ategereje kubanza kurangizanya nayo.

    Tubibutse ko kandi uyu rutahizamu yirukanwe mu ikipe ya Rayon sport  azira kubwira umuyobozi wayo ko adafite ubushobozi bwo kuyobora ikipe ikomeye nka Rayon Sports!




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here