Sadate yemereye buri mukinnyi w’amavubi amadolari 100 mugihe batsinze Uganda!

    0
    665

    Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe y’igihugu Amavubi igereye muri Cameroun ahagiye kubera irushanwa rya CHAN rihuza amakipe y’ibihugu mubakinnyi bakina imbere mu gihugu,

    ikipe y’U Rwanda amavubi ari mu itsinda rimwe na Morocco (Maroke) iherutse kwegukana iri rushanwa ndetse ikaba hamwe na Togo ndetse na Uganda ari nayo bazakina umukino ubanza,

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports yatangaje abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook ko ashyigikiye ikipe y’igihugu kandi azashimishwa no kubona itsinda Uganda, yabyanditse mu magambo agira ati:

    Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko muzitanga, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite, n’uko mutazanteza Umugande (Uganda), muzamutsinde kandi nemeye n’intego y’amadorari ijana kuri buri mukinnyi uri muri Cameroon mu gihe iyo ntsinzi izaba ibonetse”.

    Uretse Sadate wemereye amafaranga Amavubi mu gihe yaba atsinze Imisambi ya Uganda, Mbonabucya Desire nawe yavuze ko azatanga amafaranga kuri aba basore mu gihe bazaba barenze amatsinda.

    Sangiza inshuti n’abavandimwe aya makuru y’imikino tukugejejeho hejuru.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here