Sadate Munyakazi ubwo yatangaga ububasha yaboneyeho gusaba imbabazi abafana ba Rayon!

    0
    690

    Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports FC, Munyakazi Sadate, yaciye bugufi asaba imbabazi abakunzi bose b’iyi kipe ku byo yaba yarakoze ariko ntibibanyure, bitewe n’uburyo bifuzaga ko ikipe iyoborwamo.

    Kuri uyu wa kane nibwo habayeho igikorwa cy’ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe ya Rayon ndetse na komite nshya, igiye kuyoborwa na Murenzi Abdallah uje asimbura Munyakazi Sadate,

    Iki ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya RGB imbere y’abantu bari bahateraniye baturutse mu nzego zigiye zitandukanye.

    Binyuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, nyuma y’iyo mihango Sadate Munyakazi yagaragaje guca bugufi asaba imbabazi aba Rayon aho baba batararyohewe n’ingoma ye.

    Sadate Munyakazi yabitangaje agira ati:

    “Mboneyeho no gusaba imbabazi abo twaba tutarabonye ibintu kimwe, aho nakosheje nta bugome bundi, mbatse imbabazi kandi ndagira nti: TOGETHER WE CAN.”

    Umunyamakuru abaza Sadate niba atagiye guhita yishyuza amafaranga Rayon imufitiye yamusubije agira ati

    “iki si igihe cyiza cyo kwishyuza ahubwo ngiye kuba hafi iyi komite nshya kugira ngo nyifashe kumenyera”




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here