Sadate agiye kugarura umutoza Minnaert nyuma yo kumwishyura ideni rye.

    0
    495

    Nkuko amakuru arimo gucicikana muri siporo yo mu Rwanda, biravugwa ko Ivan Minnaert wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yamaze kugirana ibiganiro byihariye n’iyi ekipe bijyanye n’ubwishyu bw’ideni bamufitiye ndetse nukuntu ashobora kuyigarukamo bidatinze.

    Ibinyujije kurukuta rwayo rwa Twitter, Rayon sport yatangaje ko ikibazo bari bafitanye na Ivan Minnaert cyarangije gukemuka, babihamishije ifoto nshya y’umubano mwiza hagatiya Perezida wa Rayon  n’uyu  Minnaert wahoze ayitoza.




    Rayon Sports kandi yagize iti “Turashaka kwemeza abantu bose ko Rayon Sports yumvikanye na Ivan Minnaert kubyerekeye kwishyurwa. Ibirenze ibyo bizakorwa mu ibanga!”

    Ibi byose birimo kuba mugihe mu minsi ishize FERWAFA yariyafatiye Rayon ibihano birimo kuyifungira isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi bitewe n’igihe cyose yari imaze itarishyura Minnaert agera kubihumbi 14000 by’amadorari  y’Amerika  nyuma yuko bamwirukanye bidakurikije amategeko.

    Minnaert ashobora kugaruka gutoza   Rayon Sports mugihe cya vuba!

    Amakuru dukesha inshuti zahafi  za Rayon atubwirako ibiganiro perezida wa Rayon Munyakazi   Sadate yagiranye na Ivan Minnaert bigaragaza ko uyu mutoza agiye guhabwa akazi nanone nyuma y’uko Sadate yibutse  imirimo ye ndetse  n’ubuhanga  bwe birimo kuba Minnaert  yaragejeje Rayon muri  kimwe cya kane (1/4) cya ‘CAF Confederation Cup’ muri 2017-2018.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here