Rya deni Rayon ifitiye Minnaert ryatumye Ferwafa iyifatira ibihano bikaze

    0
    446

    Nyuma yuko tubagejejeho ibijyanye n’ideni ikipe ya Rayon sporo ifitiye uwahoze ari umutoza wayo bwana Minnaert, muri iyi nkuru tukuzaniye amakuru aturuka muri FERWAFA avuga yuko ikipe ya Rayon Sports yafatiwe ibihano bitandukanye birimo kutagura no kutagurisha abakinnyi bashya muri iyi kipe kubera iryo deni, bivuze ko imiryango y’isoko ryayo ubu yugariwe!

    Hashize igihe kinini Rayon Sports yishyuzwa amafaranga ibereyemo uyu musaza wahoze ayitoza Minnaert aho byaje no kuba ngombwa ko bagera no munkiko uyu mugabo akabatsinda maze iyi kipe igategekwa kuzamwishyura ndetse ikanamuha n’indishyi z’akababaro cyangwa se imperekeza.




    Icyakora ibyo byaheze mu myanzuro y’urukiko gusa kuko Rayon Sports ntiyigeze irangiza ideni ibereyemo uyu Minnaert, ibyo bikaba aribyo byatumye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rifatira Rayon ibihano birimo no gufunga imiryango y’isoko ryayo.

    Turabibutsa yuko ubu ikipe ya Rayon Sports itemerewe kugira umukinnyi igura cyangwa se ngo igurishe mugihe cyose bagifitiye Minnaert ideni!

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here