Rutahizamu Sekamana Maxime mubiganiro byimbitse na mukeba wa Rayon nyuma yo kutishyurwa uko bikwiriye!

    0
    726

    Umukinnyi ukina asatira muri iyi ekipe ya Rayon Sports Sekamana Maxime biravugwa ko nawe yaba agiye kuyivamo nyuma y’abandi  bakinnyi batari bake bamaze kuyisezera bitewe n’amasezerano atarubahirijwe, bakerekeza muyandi ma ekipe atandukanye!

    Rayon Sports imaze iminsi itakaje abakinnyi benshi ndetse bari bayifitiye akamaro gakomeye, nyamara hafi ya bose bagiye batandukana kubera impamvu zo kutuzurizwa ibyo bemererwa n’amategeko! Urugero nka Kimenyi Yves wari umuzamu wayo, Eric Rutanga, ndetse n’abandi benshi bagiye bayivamo bayishinja kutubahiriza amasezerano bagiranye.




    Ubu noneho harimo haravugwa ko uyu Sekamana Maxime ko nawe yaba agiye gutwarwa na Kiyovu Sports ikaba na mukeba wa Rayon kuva mu minsi ya cyera. ibi biganiro biri kuba hagati y’uyu rutahizamu ndetse na Kiyovu ngo bishobora kugira umusaruro muminsi ya vuba cyane ndetse akaba yayikinira iyi Shampiyona y’umwaka utaha w’imikono!

    Uyu musore, akaba aherutse guhabwa sheki (cheque) na Rayon imwishyura umwenda w’amafaranga bamubereyemo ariko agiye kuri Banki asanga nta mafaranga ariho, ari naho yahise atezaho kashi (stamp) imwemwerera kuba yajyana iyi kipe munkiko!

    Reka tubitege amaso!




     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here