Ronaldinho nawe yasanzwemo COVID-19 nyuma y’amezi make avuye muri gereza!

    0
    380

    Uwahoze ari rutahizamu w’icyamamare muri Barcelona, icyamamare muri  Brezile ndetse no kwisi yose muri rusange Ronaldinho yipimishije coronavirus asangwamo ibimenyetso.

    Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko ari mu gihugu cye cya Brezile, ubu akaba ari mu gihe giteganijwe cyo kuba mukato mumujyi wa Belo Horizonte.

    Ku mbuga nkoranyambaga ze, Ronaldinho yagize ati:

    “Ndi hano muri Belo Horizonte kuva ejo nari naje kwitabira ibirori, bamfashe ibizamini bya COVID-19 kubw’amahirwe macye basanga mfite ibimenyetso.”  Uyu mugabo yakomeje atangaza ko we yumva ameze neza ndetse ko ari nomuminsi ye myiza.

    Ronaldinho  Yarekuwe muri gereza ya Paraguay muri Kanama nyuma yo kumara amezi atanu afungiwe muri icyo gihugu cy’amahanga, nukuvuga ko yamaze iminsi 171 afunzwe!

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize  inshuti n’abavandimwe.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here