Uwahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru muri Brezil ndetse na Barcelona Ronaldinho yanditse kumbuga nkoranyambaga akoresha asaba isi yose ko yasengera nyina umubyara nyuma yo kujyanwa mu bitaro amerewe nabi kubera icyorezo cya COVID-19.
Uyu mukinnyi uherutse gufungwa azira gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano yongeye kugaragara cyane mubinyamakuru asaba amasengesho ndetse n’inkunga muburyo bwose bushoboka bwatuma nyina w’imyaka 71 y’amavuko akira icyi cyorezo cyugarije isi.
Ronaldinho ubwo yandikaga ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati:
“Nshuti zanjye, Ubu mama arwaye COVID-19 kandi turi mu ntambara ikomeye yo kugira ngo akire vuba bishoboka, ubu ari mu gice cyita ku barwayi b’indembe kandi arimo guhabwa ubuvuzi bwose bushoboka, ndabasaba amasengesho ndetse n’izindi nkunga zishoboka nk’uko bisanzwe.”
Turabibutsa ko Brazil iri mu bihugu bya mbere kw’isi bipfusha abantu benshi bazize icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi yose muri rusange.
Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho hejuru, yasangize inshuti n’abavandimwe.