Roberto Firmino yerekanye ahazaza heza kurusha Neymar ubwo yatsindiraga Brazil ibitego 2 muri 5 byabahesheje itite y’igikombe cy’isi.

    0
    637

    Umutoza wa Brezile Tite yashimye cyane uyu rutahizamu Roberto Firmino ndetse na bagenzi be  kubera uruhare runini yagize mugutsinda  Boliviya 5-0.

    Umukinnyi ukina imbere muri Liverpool, Firmino yatsinze ibitego bibiri mugihe Brezil hafungurwaga umukino  wo gushaka itike yo kuzakina  igikombe cy’isi kizabera mu gihugu cya Quatar mu mwaka wa 2022. Nubwo Brazil yari imaze amezi hafi 12 idakina imikino mpuzamahanga ntibyayibujije kwitwara neza.

    Marquinhos na Philippe Coutinho nabo batsinze ibitego muri uyu mukino, Boliviya ntiyabashije kwinjiza igitego nakimwe mw’izamu rya Brazil.

    Neymar ntabwo yatsinze igitego nawe ariko yagize uruhare runini munsinzi Brazil yatahanye nyuma yaho yakiniye ikipe ye y’igihugu muburyo bwiza butari busanzwe.

    Nyuma y’uyu mukino umutoza Tite yagize ati:

    “Turashaka kongera ubumenyi, gufata  ingamba,  ndetse no gukina mu bwumvikane, ikindi kandi ndashimira abahungu banjye uburyo babyitwayemo kuko birerekana icyizere cyiza muri Quatar 2022.”!!

    Twandikire muri Comment kukibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago .




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here